Burkina Faso: Coup d’État yaba ifitanye isano n’urupfu rwa Sankara
Nubwo nta makuru yari yajya hanze abihamya neza, kuba kuri uyu wa kane tariki 17 Nzeri, muri Burkina Faso harabaye ‘Coup d’État’ itunguranye kandi yihuse, ngo bya bifitanye isano n’amakuru ku rupfu rw’uwabaye Perezida w’icyo gihugu Thomas Sankara yagombaga kujya hanze kuri uyu wa kane.
Ikinyamakuru JeuneAfrique dukesha iyi nkuru kivuga ko kuba hari hagiye gusohoka amakuru ku rupfu rwa Sankara rwakomeje kuzinzikwa ku butegetsi bwa Blaise Compaore ukekwa kugira uruhare rukomeye mu rupfu rwe, hanyuma umunsi ayo makuru yari kugira hanze ubutegetsi bw’agateganyo bwashyigikiye iperereza ku rupfu rwe bugahirikwa na Generali Gilbert Diendéré ufatwa nk’ukuboko kw’iburyo kwa Compaore atari ibintu byahuriranye gutyo gusa.
Kuwa mbere tariki 14 Nzeri, Umucamanza w’urugereko rw’urukiko rwa gisirikare rwashinzwe gukirikirana ibyerekeranye n’urupfu rwa Thomas Sankara ufatwa nk’intwari mu maso y’Abanyafurika benshi, François Yaméogo yatumyeho Abavoka biyemeje kugeza mu nkiko abagize uruhare mu rupfu rwa Sankara, ngo kuwa kane bazitabire gahunda yo gutangaza ibyavuye mu iperereza n’ibizamini byafashwe ku murambo wa Sankara.
Kuwa kane tariki 17 Nzeri, ayo makuru yagombaga kugira hanze, Generali Gilbert Diendéré yahiritse ubutegetsi yifashishije ingabo zirinda umukuru w’igihugu ngo ziganjemo izakundaga Blaise Compaore cyane, ndetse atangazwa nka Perezida w’agateganyo mu gihe cy’inzibacyuho, ndetse yizeza abaturage ko azategura amatora anyuze mu mucyo.
Hari amakuru avuga ko guhirika ku butegetsi Perezida Kafando, ndetse na Guverinoma ye yari ishyigikiye ko ukuri ku rupfu rwa Sankara (wishwe tariki 17 Ukwakira 1987) bimenyekana igaseswa bigamije kuburizamo ko ayo makuru yajya hanze.
Generali Diendéré wahiritse ubutegetsi nawe avugwa mu byerekeranye n’urupfu rwa Sankara, ariko cyane cyane akaba n’icnshuti ikomeye ya Blaise Compaore bivugwa ko yaba yaragize uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Kafando.
Gahunda yo kugaragaza amakuru ku rupfu rwa Sankara kugeza ubu yaburijwemo n’imyivumbagatanyo yo guhirika ubutegetsi yari yatumiwemo abantu banyuranye, barimo n’umupfakazi Mariam Sankara wahoze ari umugore wa Thomas Sankara ubu uba mu Bufaransa.
Amakuru y’iperereza n’ibizamini ku rupfu rwa Sankara yari ategerejwe cyane muri Burkina Faso kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2015, ubwo inzobere z’Abanya-Burkinafaso n’Abafaransa zatabururaga umurambo we wari ushyinguye mu irimbi rya Dagnoën, mu murwa mukuru Ouagadougou, kugira ngo ukorerwe ibizamini.
Mu myaka 27, Blaise Compaore yayoboye Burkina Faso yakomeje kwirengagiza iperereza ku rupfu rwa Sankara bivugwa ko ariwe wamwishe. Tariki 31 Ugushyingo 2014, nawe yakuwe ku butetsi na rubanda nyamwinshi mu myigaragambyo ikaze yo kwanga ko ahindura itegeko nshinga.
Mubyo abaturage basabye Guverinoma ya Michel Kafando wahise ahabwa kuyobora inzibacyuho yagombaga kurangira mu kwezi gutaha harimo no kugaragaza ukuri ku rupfu rwa Sankara, ndetse n’abarugizemo uruhare bagahanwa.
Habura umunsi uwe (kuwa gatatu tariki 16 Nzeri), ngo hatangazwe ukwo kuri, inshuti ya Blaise Compaore kuva mu myaka 30 ishize, ndetse nayo ikekwa kugira uruhare mu rupfu rwa Sankara, Gilbert Diendéré yaguye gitumo Perezida w’agateganyo Kafando n’Abaminisitiri bari mu nama abafata bugwate, bukeye kuwa kane tariki 17 Nzeri ahita ahirika ubutegetsi, ndetse anatangazwa nka Perezida w’agateganyo w’inama nkuru iharanira Demokarasi “Conseil national pour la démocratie (CND)” ubu ari nayo iyoboye Burkina Faso, kabone nubwo idashyigikiwe n’abaturage, umuryango mpuzamahanga n’imiryango itegamiye kuri Leta.
Umuseke.rw
8 Comments
Afrika ishoborwa n umututu ibindi ni maneno matupu
Analyise yanyu niyo 100% bari bazi ko bagiye gukanira compaore urumukwiye.
Kudeta zinanirwa gukorwa aho zikenewe nko mu gahugu gato gatwazwa uruhembe rw’umuheto muri Afrika Yo hagati !
Bose nimubareke. Bakomeze barashye imigeri ntibabona ibihe turimo mube maso Yesu araza Cuba bidatinze
Yesu aribugufi benedata tube maso
Barabeshya bazamenyekana! Gilbert Diendere na we araraye ntiyiriwe. Amaraso y’intwari Sankara azabahama bo n’abana babo! Buriya wabona yiraye mu baturage akarasa akagarika imbaga, ariko bikarangira na we asanze Compaore mu buhungiro. Ni manoeuvres dilatoires ntaho bazabungira ubutabera. Kwica umuntu umuziza ubusa ntibishobora kukugwa amahoro!
Abajuyeho shebuja ntaho bagiye nawe ntaza kumara kabili !!
Amasano nubuyobosi mbona ntabyo kuko ntiyabusubije compaore
Comments are closed.