Digiqole ad

Burkina Faso: Perezida Kafando wari wahiritswe yasubijwe ubutegetsi

 Burkina Faso: Perezida Kafando wari wahiritswe yasubijwe ubutegetsi

Kafando amwenyura nyuma yo gusubizwa ubutegetsi

Update: Michel Kafando Perezida w’inzibacyuho wari umaze icyumweru ahiritswe ku butegetsi n’abasirikare barinda Perezida, yongeye gusubizwa ubutegetsi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 23 Nzeri 2015.

Gusubizwa ubutegetsi byagizwemo uruhare rukomeye n’abakuru b’ibihugu byo muri Africa y’Uburengerezuba bayobowe na Perezida wa Senegal Mack Sall.

BBC yavuze ko Gen Gilbert Diendere wari ukuriye agatsiko k’abasirikare bafashe ubutegetsi, yagiye ku kibuga cy’indege ari kumwe n’Umugaba mukuru w’ingabo za Burkina Faso, Gen Pingrenoma Zagre kwakira abakuru b’ibihugu bagize uruhare mu biganiro ariko ngo ntiyitabiriye umuhango wo gusubiza ubutegetsi.

Gen Diendere yasezeranyijwe ko we n’abo bakoranye Coup d’Etat batazakurikiranwa n’amategeko, ariko abaturage benshi bigaragambyaga bafite ibyapa byamagana uwo mwanzuro, bashinja abafashe ubutegetsi ubwicanyi no kuba ntaho batandukaniye na Perezida Blaise Compaore wahiritswe n’abaturage.

Kare: Michel Kafando Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso wari uherutse guhirikwa muri Coup d’etat, biteganyijwe ko asubira mu biro bye kuri uyu wa gatatu nk’uko byemejwe n’uwari wakoze coup General Gilbert Diendere wabibwiye AFP.

Kafando amwenyura nyuma yo gusubizwa ubutegetsi
Kafando amwenyura nyuma yo gusubizwa ubutegetsi

Gen Diendere yavuze ko byarangiye Kafando ari busubire mu biro bye, ndetse ngo abayobozi bamwe bo muri Africa y’Iburengerazuba baragera i Ouagadougou kumusubiza mu biro bye.

Ni nyuma y’ibiganiro birebire byaberaga i Abuja hagati y’abahagarariye ingabo zisanzwe n’abahagarariye umutwe w’abarinda umukuru w’igihugu bayobowe na Gen Diendere.

Mbere y’uko uyu atangaza ibi, abayobozi b’ibihugu byo muri Africa y’Iburengerazuba bagera kuri bane bari batangaje kuri uyu wa kabiri nimugoroba ko bagera i Ouaga gusubiza Perezida Kafando mu biro bye.

Gen Diendere yagize ati “Ubundi urebye ni njye uri byujye ku kibuga cy’indege kubakira, Kafando arajyana nabo nyuma.”

Perezida w’inzibacyuho Michel Kafando na Minisitiri w’intebe Col Isaac Zida bafashwe bugwate kuwa gatatu ushize n’abasirikare barinda umukuru w’igihugu maze bavuga ko bakoze coup d’etat.

Bivugwa ko aba bayobozi bari bakuriye inama y’abaminisitiri yari igiye kwemeza ibyavuye mu iperereza ku rupfu rwa Capitaine Thomas Sankara, intwari ya Burkina Faso, urupfu rwe rukaba rushinjwa Baise Compaore n’abari inkoramutima ze barimo na Gen Diendere.

Gen Gilbert Diendere wari wafashe ubutegetsi na Gen Pingrenoma Zagre umugaba mukuru w'ingabo utari ushyigikiye Coup d'Etat bari kumwe ku kibuga cy'indege
Gen Gilbert Diendere wari wafashe ubutegetsi na Gen Pingrenoma Zagre umugaba mukuru w’ingabo utari ushyigikiye Coup d’Etat bari kumwe ku kibuga cy’indege
Umwami w'abitwa Mossi 'Mogho Naba' na we yitabiriye umuhango wo guhererekanya ubutegetsi
Umwami w’abitwa Mossi ‘Mogho Naba’ na we yitabiriye umuhango wo guhererekanya ubutegetsi
Abigaragambya ntibashyigikiye imbabazi zizahabwa abakoze Coup d'Etat
Abigaragambya ntibashyigikiye imbabazi zizahabwa abakoze Coup d’Etat

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ngibyo iby,Africa,…

  • Mbega umugabo mubi weeee. Mbega ibinwaaaa, huuuhuuw!! Uwanyereka umugore we ukuntu asa. Neza neza hari ingagi nabonye basa, yaaayayaya. Ibinwa byahishijwe na wisky see cga n’icyakinyagwaaa ngo ni SIDA. Yeweee, ni mubi baaasi. Umva ko bavuga, niyo naba narabuze umugabo, yemwe kabone niyo twaryamana tukazimya amatara, yoooyoyo, kukwegera se byo yuuuyuyuyu..Mana ndagushima cyane ku kuba ….

  • Boss nubwo nawe tutakubona. Ariko uriya mugabo rwose ntago ari mubi. Buriya biterwa n’aho wavukiye.kandi byanze bikunze akurusha ibintu byose. Ntugahubuke mumagambo, wasanga Imana yamuremye yo imubonamo igitangaza (ari nayo mpamvu yamuhaye ubuyobozi).
    Gira amahoro.

  • @Neemito we ibyo uvuze ndizera ko washakaga kuryoshya inkuru gusa,uretse nibyo ariko nibyiza kuvuga amagambo arimo ikinyabupfura,bitabaye ibyo ntiwaba uzi Imana nawe ubwawe ntiwaba wiyizi.komera!

  • Nabaho Mbonye Umusirikare Uzi Icyo Itegeko Risobanuye Muri Afurika …. Afande Nubwo Ntakuzi Ndagushimira Kwitandukanya na Coup d’Etat Ibikoreye Inzira Nyayo Ya Democray Abaturajye Bapfiriye Bakuruho Cya Gisambo Blaise ….. Africa Ikeneye Impinduka Zidashingiye Kumuntu Umwe Cg Udutsiko Tumwe na Tumwe

  • Akavuyo ko muri Afurika kararambiranye kabsa ubuse abaturage bazikorera ryari? ngo biteze imbere bahiritse umunyagitugu Blaise ngira ngo bagiye gutuza none ruracyambikanye mana tabara abanyafurika bagenzi bacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish