Digiqole ad

Perezida Obama yakiriye Perezida Xi Ping w’Ubushinwa

 Perezida Obama yakiriye Perezida Xi Ping w’Ubushinwa

Perezida Obama na Xi Jinping

Bwa mbere kuva yaba Perezida w’Ubushinwa mu 2012, kuri uyu wa gatanu Xi Jinping yakiriwe muri White House mu ruzinduko yagiriye muri Leta zunze ubumwe za Amerika nk’uko bitangazwa na Associated Press.

Perezida Obama na Xi Jinping
Perezida Obama na Xi Jinping

Hashize amasaha 48 Perezida Obama yakiriye gutya umushumba wa Kiliziya gatolika Francis aha mu busitani bwa White House i Washington. Xi Jinping yageze muri Amerika kuwa kabiri yakirwa bidakomeye cyane kubera ko Papa Francis yariho asoza uruzinduko rwe.

Ubushinwa na Amerika bisanzwe bibana nk’abakeba mu kuyobora isi mu bukungu, igisirikare, ikoranabuhanga na politiki zifite byinshi zitabona kimwe.

Biteganyijwe ko Obama na Xi Jinping baganira kubyo ibi bihugu bitumvikana birimo Ubushinwa bushinjwa kwiba amabanga y’abandi mu by’ikoranabuhanga, politiki y’ubukungu y’Ubushinwa, ndetse n’ibibazo by’igice cy’inyanja Ubushinwa iki gihugu gishaka kwigarurira.

Ubwo yageraga mu Bushinwa kuwa kabiri ari kumwe n’umugore we, Xi Jinping yavuze ko Amerika n’Ubushinwa bakwiye kumvikana ku cyo buri ruhande rushaka gukora.

Avuga ko guhangana kw’ibi bihugu kwatera akaga gakomeye ku bihugu byombi no ku isi muri rusange.

Ari i Seattle aho yashyikiye, yemeje ko Pekin idashaka ubushyamirane ngo nubwo hari ibyo yise kurebana nabi hagati y’ibihugu byombi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish