Imodoka 29 zibwe mu Bwongereza zafatiwe muri Uganda
Police y’Ubwongereza ifatanyije n’iya Uganda bafashe imodoka zihenze zigera kuri 29 zari zaribwe mu Bwongereza zikajyanwa muri Uganda. Abakoze iperereza basanze imodoka zibwe zari zashyizwe mu zindi zisanzwe nazo zibwe zose bazishyira mu gishanga, mu kinamba ahantu muri Uganda.
Imodoka zibwe mu Bwongereza zifite agaciro ka miliyoni y’ama Euro kandi zagiye zibwa mu mazu atandukanye azigurisha.
Bivugwa ko mu by’ukuri izabonetse ari nke ugereranyije n’izibwe muri rusange.
Abakoze iperereza bo mu kigo National Crime Agency bakoresheje ikoranabuhanga rya telefoni(smartphone app) babasha kumenya aho imwe mu mamodoka yibwe yo mu bwoko bwa RX450h bamenya aho iri mu bilometero ibihumbi bitandatu uvuye mu Bwongereza ugana muri Uganda.
Gufatwa kw’iyi modoka niko kwatumye n’izindi modoka zibwe zifatwa.
Yatangiye gukuriranwa muri Mata umwaka ushize.
Basanze yarabanje guca mu Bufaransa ahitwa Le Havre nyuma bayambutsa i Nyanja ya Mediterane, bayinyuza ku muhoora wa Canal bayiganisha mu gihugu cya Oman.
Bahageze bakomereje ku cyambu cya Mombasa muri Kenya mbere yo gufata umuhanda bagana muri Uganda, Kampala.
Abayijyanye yo bayitwaye mu ma kontineri asanzwe atwara ibicuruzwa.
Ya application ya telefoni yafashije abapolisi kumenya abantu bose bakoze kuri iyo modoka kugeza igeze muri Kampala.
Umwe mu bakurikiranye izi modoka, avuga ko ubufatanye bw’ibigo by’iperereza bya National Crime Agency, National Vehicle Crime Intelligence Service, Interpol n’ibindi bitandukanye muri Africa, u Burayi na Aziya aribwo bwabafashije kumenya aho ziherereye.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Bahanywe batazampekura ngiharaye Ranger rover yajye weeee
Reka kwiyemera munyarwanda nta n’igare utunze !wahabonye agura ranger rover, waba ufite nuko uyirinda abajura byoroshye !
Hello iyo si lexus ni BMW X5 new model
Iyo modoka ntago ari Lexus plz ni BMW cyagwa Be My Wife
Imana igira amaboko yo yandinze ikantadukanya n,ubujura bw,imodoka…