Digiqole ad

Nigeria: Umuyobozi wa Boko Haram yongeye kuvugira mu ruhame

 Nigeria: Umuyobozi wa Boko Haram yongeye kuvugira mu ruhame

Ufatwa-nkumuyobozi-winyeshyamba-za-Boko-Harm-Abubakar-Shekau

Abubakar Shekau umuyobozi wa Boko Haram byavugwaga ko yishwe, yongeye gutanga ikimenyetso ko ariho. Mu butumwa abahanga bemeje ko ari nyirubwite uvuga, umuyobozi wa Boko Haram yabwiraga abatuye Isi by’umwihariko Perezida uheruka gutsinda amatora muri Nigeria Muhammadu Buhari.

Ufatwa-nkumuyobozi-winyeshyamba-za-Boko-Harm-Abubakar-Shekau
Ufatwa-nkumuyobozi-winyeshyamba-za-Boko-Harm-Abubakar-Shekau

Mu butumwa bwe yagize ati “Ndi muzima, turiho. Ni ijwi ryanjye. Ni jyewe Shekau.” Hari hashize igihe kinini, Abubakar Shekau acecetse none yongeye kugaragara.

Ubwo butumwa bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’iki cyumweru, umuyobozi wa Boko Haram ngo yari agamije gucubya ibihuha byavugaga ko atakiriho.

Amashusho ye agira ibyo atangaza yaherukaga muri Gashyantare uyu mwaka. Nyuma y’aho mu kwezi gushize hari ubutumwa bwatambukijwe ariko Shekau atagaragara byateye benshi kuvuga ko uyu yaba yarapfuye.

Mu ndimi z’Igi Haoussa n’Icyarabu, Abubakar Shekau yibasiye Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, n’ibyo yari aherutse gutangaza ko azakora mu mezi atatu ari imbere.

Nta hantu hagaragara ubu butumwa bwaba bwaratangiwe ndetse n’itariki ntaho iri, kuri ubu butumwa bufite iminota 25. Gusa, abasesenguzi bafashe ko ubu butumwa bwa Shekau ari ubwavuba aha, bitewe n’uko havugwamo iby’urugendo Buhari aherukamo mu gihugu cy’U Bufaransa.

Mu cyumweru gishize Perezida wa Nigeria yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’U Bufaransa.

Abubakar Shekau yavuze kuri bamwe mu bambari be bafunzwe muri gereza za Leta ya Nigeria, ariko ntacyo yigeze avuga ku kuba habaho kugurana imfungwa agatanga abakobwa 200 bashimutiwe mu ishuri rya Chibok.

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ayiwe!!!!
    Uyu muntu ndamutinya!!!!!
    Ma uzamwijyanire ntakindi navuga??!! Umuntu muzima ahitamo ikibi areba ikiza???

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish