Digiqole ad

Burkina Faso: Gen Diendere wakoze Coup d’Etat yasabye imbabazi

 Burkina Faso: Gen Diendere wakoze Coup d’Etat yasabye imbabazi

Lt Col Mamadou Bamba watangaje Coup d’Etat

UPDATE: Kuwa kabiri tariki 22 Nzeri, Mu kiganiro yagiranye na BBC kuri telefoni ari ahantu hatazwi, Gen Gilbert Diendere yavuze ko uretse gusaba imbabazi ku makuba yakurikiye ifatwa ry’ubutegetsi ku ngufu, aricyo cyonyine cyakorwa.

Yagize ati “Sinibaza ko gusaba imbabazi bya ari ikibazo.”

Yavuze ko hakiri kubaho ibiganiro n’abayobozi b’ingabo ariko ngo ntibaragera ku bwumvikane.

Kare: Ingabo za Burukina Faso zidashyigikiye abakoze Coup d’Etat zabashije kurara zigeze mu murwa mukuru Ouagadougou.

Mu gitondo kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’Intebe, Isaac Zida wari umaze igihe mu maboko y’abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu bafashe ubutegetsi, ubu yarekuwe yatashye iwe ahitwa.

Gen Gilbert Diendéré ubu bikekwa ko we na bamwe mu basirikare bamufashije gufata ubutegetsi bahungiye mu ngoro yitwa Kossyam, yabwiye RFI ko ari mu biganiro n’abayobozi bakuru b’ingabo ngo bavane ingabo mu murwa mukuru.

Yavuze ko yiteguye kurekura ubutegetsi, akabusubiza abasivile ariko ngo agomba kubanza kwizezwa ko nta bihano bizahabwa abakoze Coup d’Etat.

Uwari Perezida w’Inzibacyuho, Michel Kafando kuva ku wa mbere yahungiye mu rugo rwa Ambasaderi w’Igihugu cy’U Bufaransa nyuma yo kurekurwa n’agatsiko k’ingabo zafashe ubutegetsi.

Uyu munsi ku wa kabiri harategurwa imyigaragambyo simusiga mu rwego rwo kotsa igitutu abasirikare bafashe ubutegesti.

Gen Gilbert Diendere wafashe ubutegetsi
Gen Gilbert Diendere wafashe ubutegetsi

 

Inkuru yo ku wa mbere nimugoroba: Abayobozi bakuru b’ingabo mu gihugu cya Burkina Faso basabye agatsiko k’ingabo ziherutse gufata ubutegetsi muri ‘Coup d’Etat’ gushyira intwaro hasi, bavuga kandi ko ingabo zose mu gihugu zirimo kwerekeza ku murwa mukuru Ouagadougou.

Lt Col Mamadou Bamba watangaje Coup d'Etat
Lt Col Mamadou Bamba watangaje Coup d’Etat

Mu itangazo ryo ku mugarobo w’uyu wa mbere tariki 21 Nzeri, baragira bati “Ingabo zose mu gihugu ziri kwerekeza i Ouagadougou zose zifite intego imwe yo kwambura intwaro agatsiko k’abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu hatabayeho kumena amaraso.”

Gufata ubutegetsi byakozwe n’agatsiko k’abasirikare barindaga Perezida bashyigikiye uwahoze ari Perezida w’igihugu Blaise Compaore, na we uherutse gukurwa ku butegetsi n’imyigaragambyo y’abaturage.

Perezida w’Inzibacyuho, Michel Kafando na Minisitiri w’Intebe we bafashwe bugwate n’agatsiko k’abasirikare ubwo bari mu Nama y’Abaminisitiri ku wa kane w’icyumweru gishize.

Mu itangazo abakuru b’ingabo bashyize ahagaragara basabye abashyigikiye Ihirikwa ry’ubutegetsi riheruka kubaho gutanga intwaro zabo mu bigo bya gisirikare kandi babizeza ko nta muntu ubakoraho.

Umunyamakuru wa BBC mu murwa mukuru Ouagadougou yavuze ko nta kimenyetso kigaragaza ko ingabo zose mu gihugu ariho zerekeje. Ariko hari amakuru avuga ko ingabo zigeze muri km 100 uvuye ku murwa mukuru.

Gen Gilbert Diendere, wabaye Umugaba Mukuru ku butegetsi bwa Blaise Compaore, ni we uyoboye agatsiko k’ingabo zafashe ubutegetsi mu cyumweru gishize.

Ubu abantu 10 bamaze kwicirwa mu mvuru n’imyigaragambyo byakurikiye Coup d’Etat, abandi basaga 100 barakomeretse.

Ibihugu by’ibihanganjye birimo Leta zunze Ubumwe za America, U Bufaransa, ndetse n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (uyu muryango wow amaze gufatira ibihano iki gihugu) byamaganye iri fatwa ku ngufu ry’ubutegetsi n’agatsiko k’abasirikare.

Burkina Faso ni igihugu kidakora ku Nyanja iyo ariyo yose, cyakoronejwe n’U Bufaransa, giherereye muri Africa y’Uburengerazuba.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Bapige umujinga ibyimikino biraturambiye.

  • Rwose abo basirikare baraba bagize neza. Ibi byo kubyuka ngo coup d’Etat, bimaze kuba umwanda muri Afrika

  • Bahanywe by’intangarugero.

  • Iyaba abasirikare bose bo mu bihugu bya africa batekerezaga gutya ntitwakomeza gukandamizwa n’abanyagitugu

Comments are closed.

en_USEnglish