Digiqole ad

Papa Francis yasuye Castro amusaba kwirinda ‘ingengabitekerezo’

 Papa Francis yasuye Castro amusaba kwirinda ‘ingengabitekerezo’

Papa Francis yahaye Fidel Castro CD yigisha kohorerana nawe amuha igitabo kigisha ko nta by’amadini muri Cuba

Pape Francis ubwo yasuraga Cuba mu mpera z’icyumweru gishize yahuye n’umukambwe Fidel Castro wazanye impinduramatwara muri kiriya kiriya gihugu baganira ku ngingo nyinshi harimo no kwirinda gukuririza ingengabitekerezo iyo ariyo yose yatuma habaho amakimbirane mu bantu no kutoroherana.

Papa Francis yahaye Fidel Castro CD  yigisha kohorerana nawe amuha igitabo kigisha ko nta by'amadini muri Cuba
Papa Francis yahaye Fidel Castro CD yigisha kohorerana nawe amuha igitabo kigisha ko nta by’amadini muri Cuba

Yamusabye kurushaho guteza imbere imibanire myiza na baturanyi ba USA nyuma y’uko basubukuye umubano mu kwezi gushize.
Ikiganiro cyabo cyamaze iminota 40 cyabereye mu rugo rwa Castro ubu ufite imyaka 89 y’amavuko.
Umuvugizi wa Vatican Padiri Federico Lombardi yavuze ko ibiganiro byabo byagenze neza, birimo umwuka wa gicuti na kivandimwe.

Francis yahaye Castro impano nyinshi harimo ibitabo na CD byigisha uko umuntu yagira ubuzima bwo mu buryo bw’umwuka bwiza.

Castro nawe yamuhaye igitabo yiyandikiye ubwe kitwa “Fidel and Religion,” yanditse muri 1985. Muri kiriya gitabo harimo ibiganiro yagiranye n’umubwiriza butumwa wo muri Brazil aho yamubwiraga ko cyaziraga kuvuga iby’amadini muri Cuba, icyo gihe Castro akaba yari umwe mu batemera Imana kandi ngo niko bikiri(Atheist.)

Nyuma Papa Francis yagiranye ibiganiro na murumuna wa Castro uyobora Cuba witwa Raul Castro.
Raul nawe utemera Imana yatunguye Papa Francis ubwo yamuhaga ishusho ya Yesu abambye.

Fidel Castro azwiho kuba yarafashije abaturage be kugira ubbuzima bwiza mu bukungu ariko ngo akababuza ubwisanzure muri demokarasi nk’uko the Reuters ibivuga.

Mu nzu Papa yavugiyemo ijambo harimo amashusho manini ya Ernesto “Che” Guevara na Camilo Cienfuegos bagize uruhare mu kwigenga kwa bimwe mu bihugu byo muri Amerika y’epfo.

Uyu Che bivugwa ko yishwe n’inzego z’ubutasi za USA nyuma yo kugambanirwa n’umwe mu nshuti ze za bugufi.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Papa francis ntako aba atagize ! ariko uzi gusura ryangombe yibereye mubirunga ngo uje kumwigisha ibyimana kandi nawe ariyo ! ntabwo bizoroha.fidel castro nawe ati nguhaye igitabo ” muri cuba ntamadini ahaba” ! ese buriya papa yatinyutse kumusengera? nizere ko bamuhaye kukigoma cya sigare mbere yuko asubira iroma.

  • Murebere kuri site ya Vatican, yitwa Papa François; kuki buri gihe mwandika Papa Francis? François na Francis ni amazina 2 atandukanye mu ndimi zose.

Comments are closed.

en_USEnglish