Umugore utari ukibana mu nzu imwe na Minisitiri w’Intebe, Thomas Thabane uheruka gutorwa muri Lesotho, yarashwe mu ijoro ryakeye n’abantu habura iminsi ibiri gusa ngo umugabo we afate inshingano. Lipolelo Thabane, w’imyaka 58 yari kumwe mu modoka n’undi mugore bagenda nibwo umuntu utaramenyekana yabarasheho nk’uko byatangajwe na Polisi. Polisi yongeyeho ko impamvu zo kuraswa kw’aba bantu […]Irambuye
UBUTEKAMUTWE: Umugabo wamenyekanye ku mazina ya Yusuf Mukasa arakekwaho kwambura miliyoni 30 z’ama-Shillings ya Uganda urubyiruko abizeza ko bazabona imirimo muri Canada, ni nyuma ya ba Minisitiri n’Abadepite na bo batekewe umutwe bizezwa imyanya ikomeye muri Guverinoma batanga za miliyoni. Mukasa afungiye kuri Polisi i Kampala, yacaga buri wese mu rubyiruko yabeshye akazi miliyoni 2.3 […]Irambuye
Mu nkongi yibasiye inyubako ikomeye yo mu mugi wa Londres mu Bwongereza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abantu 12 ni bo bamaze kwitaba Imana, naho abandi 74 barimo 18 bameze nabi bari kuvurirwa mu bitaro. Police ivuga ko iyi nkongi yatangiriye mu igorofa ya kabiri y’iyi nzu ifite amagorofa 27 ariko ko bataramenya […]Irambuye
Inteko Ishinga Amategeko ya Zambia yahagaritse mu gihe cy’iminsi 30 abadepite 48 bo mu mutwe wa politiki utari ku butegetsi banze gukurikira imbwirwaruhamwe Perezida w’iki gihugu Edgar Lungu ya yagejeje ku bagize inteko ishinga amategeko muri Werurwe. Abashingamategeko bo mu ishyaka rya UPND (United Party for National Development) banze gukurikira ijambo rya perezida Lungu bavuga […]Irambuye
Zimbabwe yahagaritse gutumiza ibinyampeke hanze y’igihugu mu rwego rwo kurinda ibihombo abahinzi babonye umusaruro mwinshi cyane w’ibigori nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubuhinzi wungirije mweza. Iki cyemezo gifashwe nyuma y’ibihe bikomeye by’izuba ryinshi igihugu cyanyuzemo, nibura abantu miliyoni enye bari bugarijwe n’amapfa. Ikigo gishinzwe umusaruro w’ibinyampeke, cyakusanyije miliyoni 200 z’amadolari (£160m) kiyahawe na Leta n’abo mu […]Irambuye
Kuri uyu wa Mbere inzu yo mu murwa mukuru Nairobi yagwiriye abantu. Ubutabazi bwahise butangira ariko hari abantu 15 baburiwe irengero. BBC yanditse ko inyubako yagwiriye abo bantu yari igorofa y’inzu ndwi (7). Umuryango utabara imbabare muri Kenya wanditse kuri Twitter ko ubutabazi bukomeje ariko ngo hari abantu 15 bataraboneka guhera ejo. Mbere y’uko inzu […]Irambuye
Ikinyamakuru, Asharq Al Awsat cyandika amakuru yo mu Burasirazuba bwo Hagati kiremeza ko muri iki gihe ingabo za Israel zongereye ibikoresho bya gisirikare mu gace gaturanye na Gaza ku buryo bigaragara ko ziteguye intambara. Biravugwa ko umwanzuro wo kongera ingabo za Israel n’intwaro mu Majyaruguru wafashwe mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’uko ubuyobozi bwa Israel […]Irambuye
Abantu bataramenyekana bitwaje intwaro baraye bagabye igitero ku nzu y’imfungwa mu mujyi wa Beni mu burasirazuba bwa Congo bica abantu 11 barimo abashinzwe kuyirinda banatuma imfungwa 935 zitoroka. Radio Okapi ivuga ko igisirikare cyo cyemeza ko hapfuye abantu umunani gusa. Gereza y’ahitwa Kangbayi mu mujyi wa Beni yarimo abafungwa 966 ubu hasigayemo 31 gusa kandi […]Irambuye
Saif al-Islam Gaddafi, umuhungu wa kabiri w’uwaari umuyobozi wa Libya Col Muammar Gaddafi yarekuwe biturutse ku mbabazi, gusa ngo hari impungenge ko bigiye kongera ibibazo by’umutekano mucye uri muri Libya. Saif al-Islam yari amaze imyaka itandatu afungiye mu mujyi wa Zintan nyuma yo gufatwa n’inyeshyamba tariki 19 Ugushyingo 2011 ubwo yageragezaga guhungira muri Niger. Amakuru […]Irambuye
Indege z’intambara za Koreya ya Ruguru zimaze iminsi ziri mu myitozo ikomeye biga uburyo bashobora gutwikira icya rimwe amato y’intambara agwaho indege ya USA ari mu Nyanja y’Abayapani. Umugaba w’ingabo za Koreya ya Ruguru zirwanira mu kirere ngo ni we watangarije aya makuru ibiro ntaramakuru KNCA, avuga ko biteguye ko igihe cyose bahabwa uburenganzira bashobora […]Irambuye