Digiqole ad

Zambia: Abadepite 48 bahagaritswe iminsi 30 kubera ijambo rya Perezida

 Zambia: Abadepite 48 bahagaritswe iminsi 30 kubera ijambo rya Perezida

Aba badepite banze gukurikira ijambo rya Perezida Lungu

Inteko Ishinga Amategeko ya Zambia yahagaritse mu gihe cy’iminsi 30 abadepite 48 bo mu mutwe wa politiki utari ku butegetsi banze gukurikira imbwirwaruhamwe Perezida w’iki gihugu Edgar Lungu ya yagejeje ku bagize inteko ishinga amategeko muri Werurwe.

Aba badepite banze gukurikira ijambo rya Perezida Lungu
Aba badepite banze gukurikira ijambo rya Perezida Lungu

Abashingamategeko bo mu ishyaka rya UPND (United Party for National Development) banze gukurikira ijambo rya perezida Lungu bavuga ko atari we watsinze amatora yo muri Kanama umwaka ushize.

Perezida w’inteko ishinga amategeko, Patrick Matibini yavuze ko niba batemera insinzi ya Lungu bashobora guhagarika imirimo yabo.

Ati “Ndabasaba kwegura niba mudaha agaciro ibiteganywa n’itegeko ku bijyanye n’amatora y’igihugu.”

Yakomeje avuga ku ihagarikwa ry’aba bashingamategeko 48. Ati “Mu bubasha bwanjye nemeje guhagaika abashingamategeko 48 mu gihe kingana n’iminsi 30.”

Perezida w’inteko ishinga amategeko yavuze ko izi ntumwa za rubanda zitazahembwa muri iki gihe cy’ukwezi ndetse ko zitazahabwa ibyo zagenerwaga nko kwishyurirwa amacumbi, ngo ntibemerewe no kugera ku  biro by’inteko.

Yanasabye ko umuyobozi w’ishyaka riturukamo izi ntumwa za rubanda akorwaho iperereza n’inzego z’umutekano kuko yagerageje guhungabanya umutekano ku biro bye (perezida w’inteko).

UM– USEKE.RW

en_USEnglish