Digiqole ad

Zimbabwe yahagaritse gutumiza ibinyampeke hanze y’igihugu

 Zimbabwe yahagaritse gutumiza ibinyampeke hanze y’igihugu

Zimbabwe yahagaritse gutumiza ibinyampeke hanze y’igihugu mu rwego rwo kurinda ibihombo abahinzi babonye umusaruro mwinshi cyane w’ibigori nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubuhinzi wungirije mweza.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’ibihe bikomeye by’izuba ryinshi igihugu cyanyuzemo, nibura abantu miliyoni enye bari bugarijwe n’amapfa.

Ikigo gishinzwe umusaruro w’ibinyampeke, cyakusanyije miliyoni 200 z’amadolari (£160m) kiyahawe na Leta n’abo mu rwego rw’abikorera ngo kibashe kugura umusaruro w’ibigori mu bahinzi.

Ibiro bishinzwe umutungo w’igihugu muri Zimbabwe byatangaje ko hitezwe umusaruro ungana na toni miliyoni 2.1 mu gihe muri 2016 hari habonetse toni 511,000.

Ibiro ntaramakuru Reuters byaganiriye na Minisitiri w’Ubuhinzi wungirije, Davis Mharapira,  agira ati “Ni byo twahagaritse itumizwa ry’ibinyampeke ibyo ari byo byose, kuko twabonye umusaruro uhagije uyu mwaka, kandi turashaka kurinda ibihombo abahinzi bacu.”

Mharapira yavuze ko urwego rwa Leta rugura umusaruro, (Grain Marketing Board) ruzishyura $390 (Frw 323 700) kuri toni imwe y’ibigori.

Ayo mafaranga ni inshuro hafi eshatu ku $143 yishyuwe muri Nzeri kuri toni imwe y’ibigori by’umweru biva muri Africa y’Epfo aho Zimbabwe yahahiraga mbere.

Minisitiri Mharapira yavuze ko ibiciro biri hejuru bizatuma abahinzi bagira umurava wo guhinga ibigori byinshi kandi ngo bizatuma kubuza gutumiza ibindi bigori bishoboka kuko ngo abatumiza ibigori hanze ntibazongera kubigurisha ku baturage bihenze cyane.

Zimbabwe, kuva mu 2001 yagombaga kugura ibigori hanze y’igihugu kugira ngo ibashe kugwiza toni miliyoni 1,8 abaturage bakenera.

Akenshi hakunze kuvugwa ko iki gihugu cyagiye mu bibazo byo kubura ibiribwa nyuma ya politiki yo kwambura Abazungu ubutaka bahingishagaho imashini bituma umusaruro w’ubuhinzi bugambiriye gusagurira isoko ugabanuka.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish