Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye itangazo ryamagana ibivugwa n’ibitangazamakuru bitandukanye ko Amerika itazongera kugenera inkunga Uganda kubera itegeko rirwanya abatinganyi iherutse gusinya. Mu kwezi gushize, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yashyize umukono ku itegeko rirwanya ubutinganyi maze bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bitangira kuvuga ko bishobora guharikira Uganda inkunga. […]Irambuye
Mu gihugu cya Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Werurwe abadepite 50 batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa batangaje ko batifuza ko Perezida Joseph Kabila yakwiyongeza indi manda. Aba badepite bavuze ko Kabila agomba gosoza manda ye ya kabari ari na yo ya nyuma nk’uko Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ribitenganya […]Irambuye
Mu gihugu cy’Uburundi abatavugarumwe n’ubutegetsi bakoze ibishoboka byose ngo barwanye ko Perezida ucyuye igihe Pierre Nkurunziza yareka kwiyamamaza ku nshuro ya gatatu ahinduye itegeko nshinga. Ikigaragara izo mbaraga zose zabaye imfabusa kuko Perezida Pierre Nkurunziza aziyamamariza kuyobora igihugu cy’Uburundi kuri manda ya gatatu nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Edouard Nduwimana, weruye akavuga bwa […]Irambuye
Sosiyete Sivili yo mu Ntara Kivu ya Ruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) iratangaza ko ihangayikijwe n’uko mu duce dutandatu (6) two muri Busanza ho muri Rutshuru, abaturage hafi ya bose bamaze kuva mu byabo bahunga umutwe w’inyeshyamba wa “Forces démocratiques pour la Libération du Rwanda (FDLR)”. Itangazo iyi Sosiyete Sivili yasohoye riravuga […]Irambuye
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 23 Werurwe mu mujyi wa Bangui abarwanyi bo mu mutwe wa Anti-balaka barashe ku modoka zigaragaza ibiziranga ko ari izo mu butumwa bwa MISCA, ingabo nyafrika zagiye kugarura amahoro muri iki gihugu. Gen. Jean Marie Michel Mokoko umuyobozi w’ingabo ziri mu butumwa bwiswe MISCA (African International Support Mission in […]Irambuye
Mu gihugu cya Misiri abantu basaga 500 bashyigikiye Mohamed Morsi wayoboye iki gihugu igihe gito mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 24 Werurwe bakatiwe igihano cyo gupfa. Ibiro ntaramakuru AFP dukesha iyi nkuru bitangaza ko abantu basaga 1200 bari bakurikiranyweho ibyaha by’ihohotera maze 529 bakatirwa igihano cy’urupfu. Ibi biro AFP bikomeza bivuga ko […]Irambuye
Ejo mu masaha akuze y’umugoroba, abantu bitwaje imbunda binjiye mu rusengero i Mombasa ahitwa Likoni batangira kurasa mu Bakirisitu mu rusengero bicamo bane. Abicanyi bahunze Polisi ya Kenya itarahagera ngo ibate muri yombi. Kugeza ubu nta mutwe urigamba icyo gitero ariko ubuyobozi bwa Kenya burakeka ko cyakozwe na Al Shabab kuko ngo imaze igihe igaba […]Irambuye
Virus ya Ebola yadutse mu gihugu cya Guinea Conakry aho imaze guhitana ubu abantu basaga 59, kugeza ubu iyi ndwara ngo yageze no mu murwa mukuru wa Conakry. Umuryango wa UNICEF watangaje ko iyi ndwara yakwirakwiriye byihuse mu gihugu iturutse mu majyepfo yacyo, abantu amagana ngo bamaze kumenyekana ko banduye kuva mu kwezi gushize. Iyi […]Irambuye
Ejo mu Burundi abantu 21 bo mu Ishyaka ritavuga rumwe na Leta, urukiko rwabakatiye igifungo cya Burundu kubera ko bakoresheje imyigaragambyo itemewe n’amategeko yaje kuvamo imidugararo ikomeye. Abafunzwe bo bahakana ko bigarambyaga bakavuga ko bari muri siporo yo kwiruka, nyuma Polisi ikabafata. Mu gihugu cy’u Burundi hamaze iminsi havugwa impaka zikomeye ku guhindura itegeko nshinga, […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu mu gihugu cya Kenya nibwo hatowe itegeko ryemerera abagabo gushaka umubare w’abagore bifuza (Polygamie), iri tegeko ryatowe n’inteko ishinga amategeko i Nairobi. Iri tegeko ryari ryemejwe kuri uyu wakane ushize, kuko bo ibi bifatwa nk’umuco muri iki gihugu gusa mbere hari n’irindi tegeko rirengera abagore ryabahaga ububasha bwo kutemerera abagabo babo […]Irambuye