Digiqole ad

Amerika izakomeza gufasha Uganda n’ubwo yasinye itegeko rihana abatinganyi

Ambasade ya   Leta  zunze ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye itangazo  ryamagana ibivugwa n’ibitangazamakuru bitandukanye ko Amerika itazongera kugenera inkunga Uganda  kubera itegeko rirwanya abatinganyi iherutse gusinya.

Perezida w' Amerika Barack Obama
Perezida w’ Amerika Barack Obama

Mu kwezi gushize, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yashyize umukono ku itegeko rirwanya ubutinganyi maze bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bitangira kuvuga ko bishobora guharikira Uganda inkunga.

Mu gihe cyo gusinya iri tegeko Perezida w’Amerika Barack Obama yagiriye inama Museveni avuga ko gusinya iri tegeko  bishobora kuzahungabanya umubano w’ibihugu byombi.

Mu itangazo bashyize ahagaragara, Ambasade y’Amerika yatangaje ko Washington izakomeza kugenera Uganda miliyoni z’amadorali 700 buri mwaka.

Muri iri tangazo  bavuze ko Amerika nta nyandiko yigeze ishyira ahagaragara ivuga ko ihagaritse  inkunga yatanganga mu bijyanye na gahunda z’Ubuzima, ubuhinzi, Demokarasi n’imiyoborere myiza muri iki gihugu.

Bagize bati:”Abanyamerika bazakomeza gutanga amafaranga ari hejuru y’amadorari 700 yo gufasha abaturage ba Uganda buri mwaka. Aya mafaranga ntajya muri guverinoma ahubwo ajya mu gufasha ishyira mu bikorwa ry’ibikorwa byacu  bifasha abaturage. Umuhate wacu wo gufasha iki gihugu uracyahari nk’uko wari uhari mu myaka 50 ishize”.

Rikomeza rivuga ko amakuru avuga ko hari abanyepolitiki cyangwa abandi bayobozi muri Amerika bavuze ko inkunga ihagaze mu bijyanye na serivise  z’ubuzima ari ibinyoma. Nk’uko red pepper kibitangaza.

Bagize bati:Tuzakomeza gufasha miliyoni n’igice z’abatuye  Uganda  babana n’agakoko gatera SIDA tunabagenera imiti. Tuzineza ko besnhi babayeho kubera iyi miti  bayibuze bapfa”.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko  bizeye ko ubukungu bwa Uganda bushingiye k’ubuhinzi buzakomeza kuba nta makemwa ngo ari nayo mpamvu Perezida Obama atera inkunga imishinga iri y’igihe kizaza  mu bijyanye n’ubuhinzi, akanatanga amahugurwa k’ubuhanzi mu rwego rwo kugira ngo abahinzi bo muri iki gihugu bajye bahinga bifashihije  ikoranabuhanga mu byo bakora.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Genda HE Museveni ndakwemera , America isigaye yivanga cyane mu bibazo bitakiri ngobwa yamwara igatangira kwigarura, warabemeje erega aba Presidents bacu bajye bamenya kwihagararaho noho ubundi biriya bihigu ngo byitwa les Pays les plus puissant au monde ntacyo bitadukorera, Bravo HE Museveni

Comments are closed.

en_USEnglish