Leta ya Nigeria yavuze ko igiye gukoresha ubundi buryo bushya mu guhanga n’umutwe w’inyeshyamba za Kiyisilam (Boko Haram), ubwo buryo bukaba ari ubwo kugenza gahogahoro uyu mutwe w’inyeshyamba. Iby’uburyo bushya bwo guhangana na Boko Haram byatangajwe n’Umujyanama mu by’umutekano muri Nigeria. Sambo Dasuki yatangaje ingamba nshya zafashwe mu guhashya Boko Haram, muri zo harimo izisanzwe […]Irambuye
Perezida Robert Mugabe yafashe icyemezo cyo kugabanya ku buryo bugaragra imishahara ya bamwe mu bayobozi bo hejuru mu gihugu cye. Hari raporo yakozwe ivuga ko aho muri Zimbabwe abakozi bizamuriye imishahara ku buryo hari abayobozi bo hejuru bari basigaye bahembwa akayabo k’amadolari ibihumbi 500 buri kwezi. Leta ya Zimbabwe yatangiye guhangana no kugabanya imishahara y’abakozi […]Irambuye
Mu ijambo rye kuwa 18 Werurwe i Midrand muri Africa y’Epfo ahizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 y’inteko nyafrika ishinga amategeko, yikomeye cyane ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bikomeye uburyo bifata Africa n’abayobozi bayo. Yifashishije igitabo cy’ijambo ry’Imana Museveni yagereranyije ibyo bihugu n’ibirura naho ibya Africa bidafite imbaraga nk’intama. Perezida Museveni yatanze urugero rwa Libya aho ngo […]Irambuye
Igihugu cya Uganda kikanze igitero cy’iterabwoba cya Alshabab maze umuyobozi bwa Polisi bnze itangazo riburira abaturage ribabwira ko Al shabab irimo gutegura igitero cyo guhungabanya umutekano wa Uganda igaba ibitero ku ngunguru za lisansi no ku bubiko bw’amasitasiyo agurisha ibikomoka kuri peteroli. Mu rwego rwo ku bungabunga umutekano w’Abanyagihugu Polisi yatangiye kurinda ububiko bw’ibikomoka kuri […]Irambuye
Igihugu cya Kenya cyashyizwe ku mwanya wa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no ku mwanya wa karindwi ku mugabane w’Afurika mu bijyanye no gushyira amafaranga menshi mu gisirikare. Inyandiko yashyizwe ahagaragara na Frankline Sunday Nairobi igaragaza ko Kenya iri ku mwanya wa Karindwi mu bihugu by’Afurika bishora amafaranga menshi mu bya gisirikare aho ngo […]Irambuye
Ku mugoroba w’ejo, Polisi y’igihugu cya Kenya ikorera ku cyambu cya Mombasa yatangaje ko yafashe abantu babiri batwaye ikamyo irimo bombe ibyiri zihishe mu mizigo. Nk’uko tubikesha BBC, abafashwe babiri umwe ni Umunyakenya undi ni Umunyasomaliya bakaba biyemereye ko bashakaga guturikiriza biriya bisasu ahantu hatatangajwe. Umuyobozi w’ibiro by’iperereza bya Polisi ya Kenya mu gace ka […]Irambuye
Igihugu cy’Arabie Saoudite gikomeje kwirukana ku butaka bwacyo abaturage ibihumbi bakomoka muri Somalia mu mugambi wacyo wo guhangana n’abakozi b’abimukira batemewe n’amategeko. Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2013, iki gikorwa gitangiye, Abasomali 26 000 bamaze kwirukanwa muri Arabie Saoudite aho bajya mu gihugu cyitaragira umutekano uhamye. Ibi bikorwa byakomeje kwamaganwa n’imiryango yita ku burenganzira bwa muntu, […]Irambuye
Mu gihugu cya Nigeria abantu bagera ku 100 baguye mu ruhererekane rw’ibitero byibasiye uduce dutatu two mu gihugu hagati mu makimbirane ashyamiranyije abaturage. Aya makuru yatangarijwe ku cyumweru tariki ya 16 Werurwe ibiro bitara amakuru AFP n’abayobozi b’ahabereye ubwo bwicanyi. Ibitero byatangiye mu ijoro ryo kuwa gatanu mu masaha ya saa 11h00. Abantu bitwaje intwaro […]Irambuye
Nyuma yo kweguza Mbabazi Amama uwari umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri k’ubutegetsi mu gihugu cya Uganda NRM, kuri uyu wa mbere tariki 16 abanyamuryango b’iri shyaka bazicara hamye batore abandi bayobozi bakuru babo. Uku guhura kw’abanyamuryango b’iri shyaka bigiye kuba ku nshuro ya kane kuko mu byumweru bibiri bishize bahuye kenshi biga ku bibazo bitandukanye byugarije […]Irambuye
Abayobozi bakuri b’ibihugu biri mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’ibyo mu muryango wa IGAD bemeje ko bagiye kohereza basirikare mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo kugira ngo bafashe Perezida Salva Kiir gucunga umutekano w’Abaturage. Abayobozi bakuri b’ibihugu biri mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’ibyo mu muryango wa IGAD bemeje ko bagiye kohereza basirikare mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo […]Irambuye