Umukuru w’igihugu cya Algeria Abudelaziz Bouteflika kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko atazava ku butegetsi n’ubwo bivugwa ko arwaye ku buryo atabasha gukomeza kuyobora. Hari abavuga ko uyu mugabo ugeze mu zabukuru ngo arwaye indwara ituma atabasha kuvuga cyangwa kugenda neza. Yagize ati: “Mwansabye kujya muri uyu mwanya kugira ngo mbakorere kandi narabyemeye n’ubwo mfite ubuzima […]Irambuye
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru; mu bice biherereye mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria hagabwe ibitero bitatu bikekwa ko ari iby’umutwe wa Boko Haram bihitana Abantu bakabakaba 150. Ibi bikaba ari ibitero bihitanye umubare munini w’abantu muri Nigeria kuva Muhammadu Buhari yatorerwa kuyobora iki gihugu. Igitero cyahitanye umubare munini ni icyagabwe ahitwa Kukawa, aho abarwanyi bakekwa […]Irambuye
Amakuru atangazwa na Jeune Afrique aravuga ko hari amakimbirane hagati y’abarinda Umukuru w’igihugu bagize umutwe witwa Régiment de sécurité présidentielle (RSP) na Minisitiri w’intebe Lt Col Yacouba Isaac Zida wahoze aziyobora. Aya makimbirane ngo yatangiye ubwo abarinda umukuru w’igihugu bashaka gufata no gufunga Lt Col Isaac Zida ubwo yari avuye mu rugendo rw’akazi muri Taiwan. […]Irambuye
Mu itangazo uyu mutwe w’ibyihebe washyize kuri Twitter, wigambye ko ku wa Gatanu wahitanye abasirikare b’Uburundi bagize AMISOM baba muri Somaliya ubaguye gitumo mu birindiro byabo biri ahitwa Leego. Al Shabab yemeza ko yahitanye abasirikare 80 ariko amakuru atangwa n’abadafite aho babogamiye akavuga ko haguyemo abasirikare 50. Muri iryo tangazo rigufi rifite umutwe uvungo ‘Twahoreye […]Irambuye
Abayobozi ba Tchad basabye abanyamahanga bose baba mu murwa mukuru Ndjamena badafite ibyangombwa gutaha. Amakuru avuga ko abenshi mu birukanywe ari abakomoka muri Niger, Nigeria, Cameroon na Repubulika ya Centrafrique. Ikinyamakuru cyo muri Cameroon cyitwa Concord kivuga ko mu birukanywe harimo abo muri Cameroon bagera kuri 300. Ababibonye bavuga ko imodoka nyinshi za Police ya Tchad […]Irambuye
Amakuru Ikigo cy’ubutasi bwa gisirikare bwa Kenya(National Security Intelligence Service (NSIS) gifite amakuru avuga ko hari abanyeshuri bo muri za Kaminuza za Kenya bari kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa Al Shabab ari benshi. Ukuriye ikigo kiga ku bitera iterabwoba no kurikumira muri Kenya witwa Isaac Ochieng yavuze ko imibare iteye inkeke kandi ko Kenya izahura […]Irambuye
Uwari umushinjacyaha mukuru mukuru mu gihugu cya Misiri Hisham Barakat kuri uyu wa mbere yapfuye azize ibikomere yatewe nigitero cya bombe yaturikije imodoka ye u murwa mukuru Cairo mu karere ka Heliopolis. Uyu muyobozi yariho atambuka ageze inyuma y’ishuri rya gisirikare rya Cairo mu karere ka Heliopolis. Ibisasu byaturikanye imodoka Umushinjacyaha Hisham Barakot yarimo […]Irambuye
Ubwo Police ya Tchad yageragezaga guca intege agatsiko k’insoresore zigendera ku mahame akaze ya Kisilamu bamwe bavuga ko gakorana na Boko Haram, umwe muri izi nsoresore yiturikijeho igisasu ahitana abapolisi batanu na bagenzi be batanu nawe atiretse, nk’uko RFI yabyanditse. Ibi bikorwa bya Police byabaye mu gitondo cy’uyu wa mbere ubwo abo bapolisi binjiraga mu […]Irambuye
Abantu 27 biganjemo abanyamahanga biciwe mu gitero hafi y’inyanja ahari hoteli ebyiri z’abakerarugendo mu mujyi witwa Sousse mu gihugu cya Tunisia, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano. Ubuyobozi bwavuze ko umwe mu bantu bari bitwaje imbunda yarashwe ahita apfa, undi na we aracyashakishwa. Sousse ni hamwe mu hantu hasurwa […]Irambuye
Polisi yo mu Karere ka Mukono mu gihugu cya Uganda iratangaza ko yataye muri yombi umugabo w’imyaka 42 y’amavuko w’ahitwa Mpata, imukurikiranyeho gusambanya umwana we w’umukobwa wari umaze amezi atanu gusa avutse. Polisi ivuga ko ibi uyu mugabo yabikoze ubwo nyina w’uyu mwana witwa Contress Achagi yari agiye ku gasantere k’ubucuruzi ashyiriye umukiliya amafaranga nyuma […]Irambuye