Ku mugoroba w’ejo hashize Perezida Museveni yatumije igitaraganya uwari Minisitiri w’Intebe we, Amama Mbabazi watangaje ko azahatana na we mu matora y’Umukuru w’igihugu muri 2016, mu nama yarimo na Minisitiri w’Intebe uriho ubu Dr. Ruhakana Rugunda. Perezida Yoweri Museveni ngo yatumije iyi nama nyuma y’ibirego byari bimaze gusakara bivuga ko Amama Mbabazi ashinjwa gukwirakwiza ibihuha […]Irambuye
Dr Donald Kaberuka umwe mu ba mbere mu nzobere mu by’ubukungu muri Africa ntiyihanganiye gucyaha abayoboye u Burundi mu bimaze iminsi biri kuba, ko bisubiza inyuma ubukungu bw’igihugu, ubw’akarere n’ubwa Africa. Avuga ko bari kwangiza kandi imishinga y’iterambere ry’iki gihugu. Dr Kaberuka wari mu nama y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe i Johannesburg muri iyi week […]Irambuye
Abinyujije ku rubuga rucishwaho amashusho rwa ‘YouTube’; Amama Mbabazi wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Uganda yavuze ko yiteguye guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2016 akazahangana na Museveni. Amama Mbabazi yakuwe ku mwanya wo kuba Minisitiri w’Intebe wa Uganda mu mwaka ushize, ibintu byafashwe nko kuba Museveni yarabikoze agira ngo […]Irambuye
Agathon Rwasa, uyobora Front National de Liberation (FNL) rimwe mu mashyaka akomeye atavuga rumwe na Leta yabwiye Voice of America ko atazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika , we avuga ko azaba atanyuze mu mucyo. Rwasa yasabye Perezida Nkurunziza ko byaba byiza aretse ishyaka rye rikagena undi urihagararira mu matora. Yagize ati: “ Nkurukije uko ibintu […]Irambuye
Kuri uyu wa kane Uburundi bwohereje abasirikare 168 gucunga amahoro muri Somaliya n’abandi 210 muri Repubulika ya Centrafrica. Ingabo zigize batayo ya 26 n’iya 27 nizo zatangiye akazi muri Somaliya. Abandi basirikare 210 bahagurutse i Bujumbura bagana Bangui bakaba bagiye gusimbura ingabo zabo zagiyeyo mu Ukuboza 2013. Ingabo z’Uburundi muri Somalia zigizwe n’abantu 5118 ni ukuvuga […]Irambuye
Said Djinnit wari intumwa yihariye ya Ban Ki Moon mu Burundi kugira ngo ahuze impande zitumvikana kuri manda ya gatatu ya Nkurunziza, yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa kane. Uku kwegura ngo kwatewe n’uko abo mu ruhande rutavuga rumwe na Leta bamushinjaga kubogamira ku byifuzo by’ishyaka rya Perezida Nkurunziza Pierre uvuga ko yemerewe n’Itegeko […]Irambuye
Philippe Nzobonariba uvugira Guverinoma y’Uburundi yakuriye inzira ku murima abafuza ko Pierre Nkurunziza yakuraho candidature ye, akareka kwiyamamariza manda ya gatatu. Ibi yabigarutseho nyuma gato y’uko Komisiyo y’amatora isohoreye ingengabihe nshya y’amatora ariko abatavuga rumwe na Leta bakavuga ko itari ibifitiye uburenganzira kuko babiri muri batanu bari bayigize beguye ku mirimo yabo kandi hakaba ntabatowe […]Irambuye
Abatuye agace ka Vurra muri Arua district barashinja ubuyobozi bwa DRC kwinjira ku butaka bwabo mu buryo butazwi kandi bahagera bakashyira ibimenyetso runaka byerekana ko bahafata nk’aho ari muri DRC. Ibyo abayobozi ba DRC bashinjwa ngo bije gukoma mu nkokora amasezerano yari yarasinywe n’ibihugu byombi asaba ko hariya hantu hahinduka agace kadakorerwamo ibikorwa runaka kugira […]Irambuye
Nyuma y’uko Inama y’igihugu y’umutekano mu Burundi (CNS) isabiye inzego zerebwa n’ibibazo bya Politike biri mu Burundi gusubukura ibiganiro kandi bakumvikana ku italiki amatora azaberaho, ubu Komisiyo y’amatora yemeje ko amatora y’umukuru w’igihugu azaba ku italiki ya 15 Nyakanga uyu mwaka aho kuba kuri 28 z’uku kwezi. Amatora y’abadepite n’abakuriye za Komine yo azaba muri […]Irambuye
Umushinga wagutse w’umupaka wa Rusumo uhuriwe n’u Rwanda na Tanzania ugizwe n’inyubako z’ikiraro kigezweho n’amazu y’umupaka (One Stop Border Posts) byubatswe ku nkunga y’Ubuyapani, ku ruhande rwa Tanzania havuzwemo ruswa n’inyerezwa ry’amafaranga. Leta yaho yavuze ko igiye kubikoraho iperereza. Nubwo ibihugu byombi ngo byakoreraga kuri ‘plan’ imwe n’amafaranga byahawe angana mu kubaka uyu mushinga, hari […]Irambuye