Digiqole ad

Al Shabab yigambye igitero cyahitanye ingabo z’Abarundi muri Somaliya

 Al Shabab yigambye igitero cyahitanye ingabo z’Abarundi muri Somaliya

Mu itangazo uyu mutwe w’ibyihebe washyize kuri Twitter, wigambye ko ku wa Gatanu wahitanye abasirikare b’Uburundi bagize AMISOM baba muri Somaliya ubaguye gitumo mu birindiro byabo biri ahitwa Leego. Al Shabab yemeza ko yahitanye abasirikare 80 ariko amakuru atangwa n’abadafite aho babogamiye akavuga ko haguyemo abasirikare 50.

Iri tangazo ryasohowe na Al Shabab
Iri tangazo ryasohowe na Al Shabab

Muri iryo tangazo rigufi rifite umutwe uvungo  ‘Twahoreye Icyubahiro cy’Umuhanuzi ’(Avenging the Honor of our Prophet), Al Shabab yemeje ko yabikoze mu rwego rwo guha isomo ingabo z’Uburundi ivuga ko zagiye muri Somalia kwivanga mu bibazo bitazireba.

Ishami rya Al Shabab  rishinzwe amakuru rivuga ko mu minsi iri imbere rizashyira ahagaragara amazina y’abasirikare b’Uburundi baguye muri kiriya gitero.

Al Shabab ivuga ko muri iki gihe Abasilamu ku Isi bari mu gifungo cya Rhamadan yo igomba kongera ibitero byayo ahantu henshi.

Ibi byabaye ku Burundi bije mu gihe iki gihugu gifite ibibazo bya Politike ndetse bamwe bavuga ko bishobora no kuvamo intambara mu baturage( guerrre civile).

Ubwo twandikaga iyi nkuru ntacyo Leta y’Uburundi iravuga kuri iri tangazo rya Al Shabab rigenewe abanyamakuru.

Mu minsi yashize umwe mu barwanyi ba Al Shabab yagaragaye kuri Video yemeza ko uyu mutwe uri gutegura ibitero i Bujumbura ndetse no muri Kampala, Uganda.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Mana tabara Abarundi ubakize Nkurunzizana alshabab

  • Uburundi mubiganza byawe mana.

    • Somaliya mubiganza byawe Mana kuko ingabo(AMISOM) zayiteye ubanza nazo zitaraje zitwaje amashapule.

  • Nuko nyine umwanzi yarabarondeye!

    • Harya Al shabab niyo yabasanze mu Burundi cg nibo bayisanze Somaliya?

  • Ko ntacyo ba Mufti bacu njya numva batangaza kuri ubu bwicanyi kandi ababukora bavuga ko ari mu izina ry’abasilamu n’intumwa yabo?

    • Babukora bavuga ko baziza izo ngabo kuba zaraje kwivanga mubibazo bya Somaliya. Ibaze FPR ifashe ingabo z’abafaransa zari zaje gufasha Kinani. Ibaze CNDD-FDD ifashe uwari kuba yaje gufasha MPORONA-UPRONA. Ibibazo bya Somaliya byarebaga benebyo kandi uwari gushaka kubafasha abivanye kumutima yari kubicaza ku meza y’ibiganiro nkuko n’inyankaburundi cg inyenzi inkotanyi. Ntacyo Mufuti agomba kubivugaho rero kuko Al shabab ibyo irwanira birazwi: kwirukana ingabo za AMISOM muri Somaliya. Iyo Al shabab iza gutera u Rwanda cg TZ ndahamya neza ko twese abasilamu bo mu Rwanda twabyamagana. Ikindi nuko n’abakristo cg aba democrates batajya bamagana ibikorwa mw’izina rya democracy aho ibihugu bitera ibindi byitwaje democracy.

Comments are closed.

en_USEnglish