Umuvugizi wa Perezida Muhammadu Buhari yabwiye Jeune Afrique ko umukuru w’igihugu yeguje umugaba w’ingabo hamwe n’abandi bakuru b’ingabo bashinzwe izirwanira ku butaka, mu mazi no mu kirere. Ibi abikoze habura icyumweru kimwe ngo ajye gusura Perezida Obama wa USA kandi bije nyuma y’uko Boko Haram ikomeje kwica abantu benshi mu gace ka Maiduguri. Mbere y’uko […]Irambuye
Perezida Museveni wa Uganda yageze mu Burundi gutangira kureba uko yahuza impande zitavuga rumwe ku byerekeranye n’uko amatora yategurwa kugira ngo azabe mu mahoro no mu bwisanzure cyane cyane ko abatavuga rumwe na Leta batifuza ko Pierre Nkurunziza yakwiyamamariza manda ya gatatu. Museveni i Bujumbura aragerageza kuganira n’impande zombi iminsi irindwi mbere y’uko amatora nyirizina […]Irambuye
Nyuma y’iminsi mike mu gihugu cy’Uburundi habaye gukozanyaho hagati y’ingabo za Leta n’umutwe w’inyeshyamba utazwi mu Majyaruguru y’Uburundi, mu ntara ya Kayanza, Polisi yataye muri yombi abarwanashyaka ba FNL bagera kuri 30 nyuma yo gutahura intwaro zari zihishe ku musozi mu ntara ya Muyinga. Ku cyumweru mugitondo, umutwe w’Imbonerakure, urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD- […]Irambuye
Amakuru atangwa n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Uganda ndetse n’Ibya Papa Francis avuga ko Papa Francis yasabye Guverinoma ya Uganda kutazamwakira nk’umuntu ukomeye ubwo azaba yabasuye mu mpera z’uyu mwaka. Ubwo busabe bwa Papa ubu buri kwigwaho n’ubutegetsi bwa Uganda ngo bubifateho umwanzuro bufatanyije n’uhagarariye Papa muri Uganda. Papa yasabye ko nabasuta atazacumbikirwa muri Hoteli […]Irambuye
John Pombe Magufuli w’imyaka 56 niwe muri iyi week end watorewe kuziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu ishyaka rya CCM (Chama Cha Mapinduzi) riyobora Tanzania kuva yabona ubwigenge. Pombe ashobora gusimbura Jakaya Kikwete wari usanzwe ayobora iki gihugu ariko mande ze zimaze kurangira. Magufuli wari usanzwe ari Minisitiri w’Umurimo yari ahanganye n’abagore babiri barimo uwari uhagarariye […]Irambuye
Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Uganda ariko akaza kweguzwa na Perezida Museveni, Amama Mbabazi yatawe muri yombi na Police nk’uko Felix Kaweesi ushinzwe ibikorwa bya Police yabitangarije The New Vision. Undi utavuga rumwe na Leta ukuriye ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) Kizza Besigye na we afungishijwe ijisho iwe ahitwa Naggalama. Uku kumuta muri […]Irambuye
Ubutegetsi bw’igihugu cya Tunisia bwemeje ko bugiye kubaka urukuta rugitandukanya na Libya ahavugwa ko haturuka ibibyehe byihungabanya Tunisia. Uru rukuta ngo ruzaba rufite uburebure bwa kilometero 160 kandi ngo rugomba kuba rwarangiye mbere y’uko uyu mwaka urangira nk’uko Minisitiri w’intebe Habib Essid yabibwiye TV y’igihugu. Mu minsi ishize umusore witwa Rezgui yinjiye ahantu ba mukerarugendo […]Irambuye
Amakuru aturuka muri Kenya aravuga ko abarwanyi bitwaje imbunda ziremereye bagabye igitero ku modoka nyinshi zari zirimo abagenzi benshi baherekejwe n’abasirikare hafi y’umupaka wa Kenya na Somalia mu gace kitwa Lamu. Igitangaje ni uko ngo nta muntu wakoretse cyangwa ngo agwe muri icyo gitero. Muri aka gace gaturanye n’ahitwa Mpeketoni si ubwa mbere kagabweho ibitero […]Irambuye
Update: Muri iki gihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri hatangajwe ibyavuye mu matora y’abadepite, aho CNDD – FDD yaje imbere ikaba yatsindiye imyanya 77, urunani Amizero rw’amashyaka atavuga rumwe na Leta bagize imyanya 21 mu Nteko mu giha ishyaka UPRONA uruhande rwemewe na Leta bagize imyaanya ibiri mu nteko. Komisiyo y’amatora i Burundi yavuze ko amatora […]Irambuye
Kubera ukutumvikana kumaze igihe kuvugwa mu bagize Guverinoma ye kubera ko ngo abayijemo vuba basuzugura abayimazemo igihe, Perezida Museveni yashyizeho Ruth Nankabirwa ngo arebe ukuntu yabahuza bakumvikana. Minisitiri w’intebe Ruhakana Rugunda we yemeza ko kuba hari ibyo ba minisitiri bamaze igihe muri Guverinoma batakumvikanaho n’abayijemo vuba ari ibisanzwe ariko ko kuvamo amakimbirane byo byaba ari […]Irambuye