Bitewe n’uko uyu wahoze ari Perezida wa Tchad yategetse abamwunganira kutitaba urukiko, abacamanza bafashe icyemezo cyo gushyiraho avocaka wihariye mu rukiko wa Hissène Habré. Nyuma yo kubimenyesha abajyanama bashya be, urubanza rwimuwe mu gihe cy’iminsi 45. Imbere y’Urukiko Hissène Habré yigize injiji (Stratégie d’ignorance) Hari ku munsi wa kabiri w’iburanisha muri uru rubanza rwatangiye […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga ibiro by’itora ahatandukanye mu gihugu byafunguye. Abitabiriye amatora bari bacye bigaragara, nubwo bikekwa ko bashobora kwiyongera uko amasaha akura. Perezida Nkurunziza nta gushidikanya ko ari we uza kwegukana intsinzi, nubwo aya matora ari kuba mu mwuka mubi w’umutekano mucye. Nkurunziza ari kumwe n’umugore we batoreye mu Ntara […]Irambuye
Mu mpera z’iki cyumweru mu gace ka Douentza, muri Mondoro mu gihugu cya Mali, abaturage b’aborozi bari kuri za Moto bagabye igitero mu baturage b’abahinzi barabarasa bicamo batandatu. Mu byumweru bike byahise abahinzi bitwa Dogo nabo barashe aborozi bo mu bwoko bwa Peul, ubu rero aba Peul bakaba aribo baje kwihorera. Muri uku kwihorera, aborozi […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria aratangira uruzinduko rw’iminsi ine muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Aha, azagirana ibiganiro na Perezida Obama wamuhaye ubu butumire, bivugwa ko ikibazo cya Boko Haram kizaba kiri ku murongo w’ibanze w’ibiganirwa. Perezida Buhari ataratorwa na nyuma yo gutorwa yatangaje ko kurandura Boko Haram aricyo kintu kihutirwa […]Irambuye
Ibi byemejwe na Jean Médard Mapika uba mu ishyaka Front Congolais du Salut riri mu ihuriro rimwe n’ishyaka rya Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville bakavuga ko rihindutse ryaha uburyo Perezida Nguesso bwo ‘kugeza ku baturage amajyambere arambye’. Le Figaro cyemeza ko amashyaka yibumbiye mu ihuriro riri k’ubutegetsi muri Congo-Brazza afite gahunda yo guhindura […]Irambuye
Umwe mu bari bayoboye abateguye “Coup d’Etat” igapfuba mu Burundi; Gen Leonard Ngendakumana yavuze ko mu gihe Museveni yaba azuyajeho gato mu kuzuza inshingano yahawe zo guhuza impande zishyamiranye mu buryo bwa politiki nta kindi kigomba gukemura ibi bibazo uretse intambara. Gen Leonard Ngendakumana w’imyaka 47 yabitangarije ikinyamakuru Chimpreport aho yakibwiye ko ibibazo by’u Burundi […]Irambuye
Perezida Yoweri Museveni uri guhuza impande zitumvikana i Burundi yasubiye mu gihugu cye nyuma y’imirimo y’iminsi ibiri ahuza impande zishyamiranye. Yatangaje ko asize impande za; Leta, amashyaka atavuga rumwe nayo ndetse na sosiyete civile bemeye kwicara bakaganira ngo bagere ku mwumvikano ku bibazo by’u Burundi kandi bakamuha raporo mu gihe gito. Mu bandi bitabiriye ibiganiro […]Irambuye
Abanyapolitiki bakomeye bahoze mu ishyaka CNDD-FDD rya Pierre Nkurunziza batangaje ko bagiye kwihuza bagakora Ihuriro aho bavuga ko bazakora ibishoboka byose bagatuma amasezerano ya Arusha akurikizwa bityo niyo Nkurunziza yatorwa ariko bakazagaragaza ko yishe amasezerano ya Arusha yasinye. Bamwe muri aba banyapolitiki ni Gervais Rufyikiri wahoze ari Vice Perezida w’Uburundi ubu wahungiye mu Bubiligi na […]Irambuye
Ubu muri Kenya hotel zose ziri Nairobi zicunzwe n’abashinzwe umutekano wa Obama. Perezida Barack Obama wa USA atagerejwe muri Kenya mu minsi icumi iri imbere. Serena Hotel, Hotel InterContinental, Laico, Safari Park, Crowne Plaze, Holiday Inn, Norfolk, Sankara na Kempiski ni zimwe muri Hotel ubu ziri gucungwa n’abashinzwe umutekano wa Obama bamaze kuzikodesha zose. President […]Irambuye
Bishop Edward Stanley Engena-Maitum wabyawe n’uwahoze ayobora Uganda, John Milton Obote yabwiye Daily Monitor ko aziyamamariza kuba umukuru w’igihugu mu matora azaba umwaka utaha. Uyu mugabo uba hanze ya Uganda yirinze gutangaza ishyaka rya Politike aziyamamarizamo. Yagize ati: “Baturage ba Uganda, murumva mwiteguye ko nza nkababera umukuru w’igihugu?” Yabasabye kwibuka ko Se yari intwari yayoboye […]Irambuye