Digiqole ad

Nigeria: Boko Haram irakekwa kuba ari yo yivuganye abantu bakabakaba 150

 Nigeria: Boko Haram irakekwa kuba ari yo yivuganye abantu bakabakaba 150

Boko Haram ikomeje kuvugwaho ibikorwa bibi kuva mu 2009

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru; mu bice biherereye mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria hagabwe ibitero bitatu bikekwa ko ari iby’umutwe wa Boko Haram bihitana Abantu bakabakaba 150. Ibi bikaba ari ibitero bihitanye umubare munini w’abantu muri Nigeria kuva Muhammadu Buhari yatorerwa kuyobora iki gihugu.

Boko Haram ikomeje kuvugwaho ibikorwa bibi kuva mu 2009
Boko Haram ikomeje kuvugwaho ibikorwa bibi kuva mu 2009

Igitero cyahitanye umubare munini ni icyagabwe ahitwa Kukawa, aho abarwanyi bakekwa ko ari ab’umutwe ugendera ku matwara akaze ya Kisilamu; Boko Haram bigabizaga imisigiti itandukanye yo muri aka gace bakivugana abantu bariho basengeramo.

Babami Alhaji Kolo wo muri aka gace ka Kukawa yabwiye ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa; AFP ko yabonye iby’igitero cyagabwe muri aka gace aho abantu bitwaje intwaro bishe abagera kuri 97.

Uyu mugabo avuga ko abishwe harimo n’abo mu muryango we, ati “Bahise bivugana marume, bica abana be bagera kuri batanu.”

Uyu mugabo avuga ko aba barwanyi bageraga kuri 50 baje baturutse mu mujyi wa Maiduguri bagahita bajya mu misigiti yari irimo abayisilamu bariho basenga amasengesho y’ikigoroba bakabamishamo ibisasu.

Ati “Bahise bajya mu misigiti, bahita barekura urufaya rw’amasusu mu bantu bariho basengeramo, benshi muri bo bari abagabo n’abana.”

Avuga kandi ko aba barwanyi bahise bajya no mu ngo z’abaturage bakarasa abagore bari basigaye bari gutegura amafunguro.

Malami Abdulkareem; umwarimu wo mu gace ka Kukawa kibasiwe n’ibi bitero yabwiye AFP ko ubu bwicanyi bwakoranywe ubugome bw’indengakamere.

Ati “Bariya barwanyi nta n’impuhwe bagiriye abana bari hagati y’imyaka itanu na 12 bari bagiye gusengana na ba se, mu misigiti ibiri nagiye mpabona imibiri y’abana.”

Umusirikare wo mu mujyi wa Maiduguri utifuje ko izina rye rimenyekana yemeje iby’iki gitero cyagabwe Kukawa ndetse ko cyagabwe na Boko Haram gusa yirinze kuvuga umubare w’abahitanywe na cyo.

Muri iryo joro kandi, mu bilometelo uvuye Kukawa ahagana ku isaha ya saa 20h30; hagabwe ibindi bitero mu duce tubiri twegeranye tw’ahitwa Monguno, muri bilometero 90 uvuye mu majyaruguru ya Maiduguri.

Umwe mu bagize inteko ishinga amategeko muri Nigeria; Mohammed Tahir ukomoka muri aka gace yavuze ko ibi bitero byahitanye abantu bagera kuri 48 bikomeretsa 11.

Abc.net

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ndabo hari intambara ya Gatatu y’Isi iri gutegurwa!! Boko haramu; all shababu …. birababaje cyane

  • Iya 3 y’isi ntayo ntiyava kudutero shuma twi mbura mikoro nkizo.
    Ahubwo ingufu nkeya za leta zimwe na zimwe zikwiye gukoresha imbaraga zikaze za gisirikare zikarimbura iyo mitwe ya bagizi ba nabi yose.
    Birashoboka kuko naha mu Rwanda twarimbuye abacengezi bari bafite ni ngufu kuko bari barekuye gouvernement mwibyo bihe nkaswe abo batagira epfo na ruguru !!

  • une armee corrompue ne peut rien faire” mubona nigerians ukuntu bitwara baba bafite igisirikari kweri ?

Comments are closed.

en_USEnglish