Digiqole ad

Tchad: Ibyihebe byaturikije ibisasu hapfa 11, batandatu ni ibyihebe, batanu ni abapolisi

 Tchad: Ibyihebe byaturikije ibisasu hapfa 11, batandatu ni ibyihebe, batanu ni abapolisi

Ibisasu byaturikijwe na biriya byihebe byahitanye abantu 11

Ubwo Police ya Tchad yageragezaga guca intege  agatsiko k’insoresore zigendera ku mahame akaze ya Kisilamu bamwe bavuga ko gakorana na Boko Haram, umwe muri izi nsoresore yiturikijeho igisasu ahitana abapolisi batanu na bagenzi be batanu nawe atiretse, nk’uko RFI yabyanditse.

Ibisasu  byaturikijwe na biriya byihebe byahitanye abantu 11
Ibisasu byaturikijwe na biriya byihebe byahitanye abantu 11

Ibi bikorwa bya Police byabaye mu gitondo cy’uyu wa mbere ubwo abo bapolisi binjiraga mu gace ka Ndjamena kabagamo izi nsoresore bamwe bavuga ko ziri muri Boko Haram.

Abapolisi babashije kuvumbura intwaro nyinshi zirimo iza gakondo ndetse n’iza ruzungu zari zibitse muri imwe mu mazu ziriya nsoresore zabagamo.

Ku italiki ya 15, Nyakanga umwaka ushize, ibyihebe bya Boko Haram byagabye ibitero muri Ndjamena, ubu Police ya Tchad ikaba yashakaga gusenya ibirindiro bya bariya barwanyi.

Igihugu cya Tchad kimaze iminsi gifasha Nigeria guhangana na Boko Haram yayogoje kariya gace.

Igihugu cya Tchad kiyoborwa na Idriss Debi Itno gifatwa nka kimwe mu bihugu by’ibihangange byo muri kariya gace k’Africa ituranye n’agace bita Maghreb.

Mu bibazo byari mu gihugu cya Centrafrique mu myaka yashize, iki gihugu cyashinjwaga gufasha umutwe wa Seleka w’Abasilamu ariko iki gihugu kikabihakana.

Umugabane w’Africa usigaye wugarijwe n’ibitero by’imitwe y’ibyihebe.

Kenya na Uganda byugarijwe na Al Shabab, Nigeria, Tchad na Cameroun byugarijwe na Boko Haram, Tunisia, Libya  na Misiri byugarijwe na Islamic State n’ahandi n’ibindi bihugu nabyo  birwamiye amajanja kubera gutinya ko ibyihebe byabaca mu rihumye.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Intambara simusiga siyo kwifuzwa,ariko turayikozaho imitwe y’intoki.Nyuma yo gutsindwa kwa Saddam Hussein,y’ukwicwa kwa Ossama Ben Laden,ny’uma yo guhigishwa uruhindu rw’ibyihebe byitwaza imyemerere ya kislamu hakoreshejwe za drônes,ko bigaragara ko ntacyo bitanga, aho igisigaye si ugusekurana kwa za civilisations?Intambara yeruye hagati y’abafite imyemerere ya kiyahudi-gikristu(civilisation judéo-chrétienne)n’abafite imyemerere ya kislamu(civilisation musulmane)?Aho byashoboka ko ba mpatsibihugu niyiziye bakomeza gutega agahanga ?Aho nzibishobora gutinda bikaba ngombwa ko imwe muri izi civilisation irimburirwa mu mizi?Waba ari umuti ubabaje kandi usharira bikabije.Ariko mbona ushobora kuzakoreshwa n’abahezanguni mu gihe nta yandi mahitamo azaba abonetse!

Comments are closed.

en_USEnglish