Digiqole ad

Burkina :Haravugwa amakimbirane mu ngabo zirinda Perezida

 Burkina :Haravugwa amakimbirane mu ngabo zirinda Perezida

Lt Col Yacouba Isaac Zida utumvikanwaho n’abagize RSP

Amakuru atangazwa na Jeune Afrique aravuga ko hari amakimbirane hagati y’abarinda  Umukuru w’igihugu bagize umutwe witwa Régiment de sécurité présidentielle (RSP) na Minisitiri w’intebe Lt Col Yacouba Isaac Zida wahoze aziyobora.

Lt Col Yacouba Isaac Zida utumvikanwaho n'abagize RSP
Lt Col Yacouba Isaac Zida utumvikanwaho n’abagize RSP

Aya makimbirane ngo yatangiye ubwo abarinda umukuru w’igihugu bashaka gufata no gufunga Lt Col Isaac Zida ubwo yari avuye mu rugendo rw’akazi muri Taiwan.

Ubusanzwe aya makimbirane yari yarakemuwe kuko bitari ubwa mbere avuzwe ariko ejo bundi taliki ya 29, Kamena ubwo humvikanaga amasasu kubera gushaka gufata Zida, ikibazo cyasubiye ibubisi.

Aya masasu yavugiye mu kigo gicumbikiye abashinzwe umutekano wa Perezida giherereye ahitwa Naba Koom hafi y’ibiro by’Umukuru w’igihugu.

Amasasu yavugiye muri kiriya kigo nyuma gato y’uko abasirikare batatu bari bayobowe na Lieutenant Colonel Coulibaly bashatse guhagarika Lt Col Isaac Zida.

Ubwo urwego  rwa Gendarmerie rwafataga aba basirikare, amasasu yaravuze bituma havuga impagarara mu mujyi.

Aba basirikare bamaze kugezwa aho bagombaga kubarizwa,  bahakanye ibyo baregwaga  ndetse umwe muribo avuga ko atari azi ko Minisitiri w’intebe Isaac Zida  yaciye aho.

Iki kibazo cyatangiye ubwo Lt Col Isaac Zida wahoze ayoboye ziriya ngabo yashinjwaga gushaka gusenya uriya mutwe wa RSP.

Abasirikare bashinjwaga gushaka gufata Min Isaac Zida ngo bararekuwe basubira mu kigo cyabo.

Kuva muri Burkina Faso haba impinduka zatumye Blaise Compaoré ahunga igihugu, ubu hari ibibazo hagati y’abanyapolitiki ndetse n’igisirikare cyane cyane abarinda umutekano w’Umukuru w’igihugu ndetse n’izindi nzego zo hejuru.

Ubu Burkina Faso iyobowe na Guverinoma y’inzibacyuho.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Wabona nabo bashobora kugira uruvugiro

  • Sinumva uburyo abantu bahuje umuruho batumvikana?Haba harimo,nokutubahana hagati yabo ngo umukuru yubahe umuto, umuto nawe yubahe umukuru.

  • Uyu mu nourkinabais isura ni myambaro bye binyibukije INZIRABWOBA kera hambere Ex Far ni gutya basaga kabisa

  • Uwaroze Afrika ntiyakarabye!!

Comments are closed.

en_USEnglish