Digiqole ad

MISIRI: Umushinjacyaha mukuru yaguye mu gitero cy’iterabwoba

 MISIRI: Umushinjacyaha mukuru yaguye mu gitero cy’iterabwoba

Imodoka yarimo yashwanyaguritse ndetse n’ibyari hafi ye birangirika

Uwari umushinjacyaha mukuru mukuru mu gihugu cya Misiri Hisham Barakat kuri uyu wa mbere yapfuye azize ibikomere yatewe nigitero cya bombe yaturikije imodoka ye u murwa mukuru Cairo mu karere ka Heliopolis.

Barakat wari umushinjacyaha mu Misiri
Barakat wari umushinjacyaha mu Misiri

Uyu muyobozi yariho atambuka ageze inyuma y’ishuri rya gisirikare rya Cairo mu karere ka Heliopolis.

 
Ibisasu byaturikanye imodoka Umushinjacyaha Hisham Barakot yarimo arakomereka bikomeye.

 
Yahise yihutishirizwa ku bitaro bya Nozha mu murwa mukuru Cairo ari naho yaje kugwa.

 
Muri iki gitero hakomerekeyemo abarinzi ba nyakwigendera babiri, amazu n’amaduka byari hafi birangirika.

 
Hisham Barakat yagizwe umushinjacha mukuru n’uwari perezida w’inzibacyuho Adly Mansour mu Nyakanga 2013.

 
Hari nyuma y’ihirikwa ku butegetsi ry’uwari perezida Mohamed Morsi ubu wakatiwe urwo gupfa Hamwe nabamwe mu bari bamushyigikiye.

 
Hisham Barakat akaba yarashyize mu nkiko abayoboke b’ishyaka ry’abavandimwe b’abayisilamu (Muslim Brotherhood) ribamo na Mohamed Morsi kuva yahirikwa ku butegetsi n’igisirikare mu mwaka wa 2013.

 
Umutwe wiyita Popular Resistance of Giza wigambye ko ariwo wakoze icyo gitero.

Imodoka yarimo yashwanyaguritse ndetse n'ibyari hafi ye birangirika
Imodoka yarimo yashwanyaguritse ndetse n’ibyari hafi ye birangirika

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Pole sana nruguzetu

  • mbega abagome. yazize akazi yakora nanjye ndigira kuba umushinjacyaha ariko siryo herezo ryacu twese.umuryango we wihangane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish