Digiqole ad

Uganda: Arashinjwa gusambanya umwana we w’amezi atanu

 Uganda: Arashinjwa gusambanya umwana we w’amezi atanu

Polisi yo mu Karere ka Mukono mu gihugu cya Uganda iratangaza ko yataye muri yombi umugabo w’imyaka 42 y’amavuko w’ahitwa Mpata, imukurikiranyeho gusambanya umwana we w’umukobwa wari umaze amezi atanu gusa avutse.

Fred Enanga Umuvugizi wa Polisi ya Uganda
Fred Enanga Umuvugizi wa Polisi ya Uganda

Polisi ivuga ko ibi uyu mugabo yabikoze ubwo nyina w’uyu mwana witwa Contress Achagi yari agiye ku gasantere k’ubucuruzi ashyiriye umukiliya amafaranga nyuma ngo agarutse yasanze umwana arimo kurira cyane.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru, isubira mu magambo yatangajwe na nyina w’uyu mwana ati “Ubwo nagarukaga mu rugo nasanze umwana wacu arimo kurira cyane, Se yicaye mu ntebe arimo kwirebera televiziyo, ngeze mu cymba aho umwana yari aryamye nsanga igitsina cy’umwana kiva amaraso.”

Avuga ko yahise abimenyesha ubuyobozi bw’agace ka LC1 nabwo buhita bugeza uyu mugabo kuri Polisi.

Uru ruhinja rw’amezi atanu rwahise rujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mukono gukorerwa ibizamini, abaganga bemeza ko imyanya myibarukiro y’uru ruhinja yangiritse bikomeye.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Sha uyu mugabo barebe kwanza ko ari muzima mu mutwe ubundi ahanwe bihagije

  • Yewe hari inkuru zimwe ziba zirenze ukwemera gusa Imana ibabarire uyu mugabo kuko satani yaramwuzuye wese wese.

    • Yesuuuuuuuuu wabambwe,ibyo birenze ubwenge bwa muntu pe pe,nyagasani atabare isi kuko irashaje

  • IMANA ITABARE

  • Imana ifashe Isi, ibi ntabwo byabagaho kera. ngirango ni abahanga bo ku isi bakoresha ikorana buhanga bagaturuna ubwenge bwabantu .

  • NDUMUWE PE KWERI GUFATA KU NGUFU UMWANA W, AMEZI ATANU BIRABABAJE PE UYU MUGABO AHANWE BIKOMEYE ARIKO BABANZE BAREBE NIMBA NTA KIBAZO AFITE MU MUTWE KUKO NTIBISANZWE IMANA ITABARE KUKO ISI IGEZE MU MAREMBERA ABASHAKA BIHANE YESU AJYIYE KUGARUKA KUKO N, IBYAHANUWE BYOSE BYARASOHOYE NTA NA KIMWE GISIGAYE.

  • ngo ngwiki ???mbega agahaomamunwa weeeeeeeeeeeeeeeeeeee birenze ubgenge kubyumva ,Mana we dutabare!yicaye areba TV?Yumva umutima utamucira urubanza! Mana we biteye ubwoba cyaneeee.!

  • Umwanda nkuyu ngo nu mugano aba akwiye kubabwa kukarubanda akicishwa intosho abasogaye ntibasuvira.

  • Ntibisanzwe Gusa aramutse adafite ikbazo cyo mumutwe akwiye kubambwa

Comments are closed.

en_USEnglish