Digiqole ad

Kenya: Abanyeshuri bo muri Kaminuza binjira Al Shabab ari benshi

 Kenya: Abanyeshuri bo muri Kaminuza binjira Al Shabab ari benshi

Biravugwa ko Al Shabab iri kwinjiza urubyiruko rwiga za Kaminuza

Amakuru Ikigo cy’ubutasi bwa gisirikare bwa Kenya(National Security Intelligence Service (NSIS) gifite amakuru avuga ko hari abanyeshuri bo muri za Kaminuza za Kenya bari kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa Al Shabab ari benshi.

Biravugwa ko Al Shabab iri kwinjiza urubyiruko rwiga za Kaminuza
Biravugwa ko Al Shabab iri kwinjiza urubyiruko rwiga za Kaminuza

Ukuriye ikigo kiga ku bitera iterabwoba no kurikumira muri Kenya witwa Isaac Ochieng yavuze ko imibare iteye inkeke kandi ko Kenya izahura n’ikibazo cyo kubura abahanga bayikorera ngo bayiteze imbere mu gihe kiri imbere.

Ikigo  (NSIS) ubu ngo gifite amazina ya bamwe mu banyeshuri bahabwa amafaranga na Al Shabab ndetse n’indi mitwe y’iterabwoba ikorana na Al Quada.

Ochieng yabwiye abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Nairobi ati: “Hari umubare munini w’abasore n’inkumi bamaze kwinjizwamo imitekerereze y’ubuhezanguni igamije gutuma baba ibyihebe. Imitwe y’ibyehebe ubu irimo kwandika abanyeshuri bacu b’abahanga kurusha abandi.”

Yabamenyesheje ko bibabaje kuba no muri iriya Kaminuza ya Nairobi harimo abamaze kwandikwa muri Al Shabab.

Mu mezi make ashize, umwe mu banyeshuri b’abahanga cyane bigaga amategeko muri Kaminuza ya Garissa yafashije Al Shabab gutegura igitero cyahitanye bagenzi be biganaga n’abakozi biriya Kaminuza bagera ku 148 nk’uko Nairobi News ibivuga.

Uyu munyeshuri witwa Mohammed Abdirahim Abdullahi, baganzi be bahimbaga akazina ka  Ababmo  yigaga amategeko muri Garissa University ngo yarahizwe aza kwicwa n’itsinda ryihariye ry’ingabo za Kenya ryitwa  Recce.

Igitangaje ni uko Ochieng atabashije gusobanurira abanyeshuri impamvu urwego rushinzwe guhangana n’abakora iterabwoba (the Anti-Terrorism Police Unit) ridafata abo banyeshuri niba koko rifite amakuru y’uko bakorana na Al Shabab.

Yabasezeranyije ko bidatinze aba banyeshuri bazashyirwa ku karubanda.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Tuzahungira kumisozi nayo itwihakane

    Isi irashaje

    • Ishaje kuberako abanyeshuri bagana izo nyeshyamba? cg ishaje kuberako Kenya yateye Somaliya?

  • ntabuhanga bwobo umuntu w’ umuhanga agambanire abavandimwwe be ahubwo ni abaswa kandi ni abagome ariko ntacyo Imana ntacyiyisoba izabibabaza

    • Si ikibazo cyo kugambana ahubwo ni ikibazo cyo kubona abo muhuje ideology bari kurugamba nawe ukabafasha(nubwo ibyo baba bakora rimwe na 1 biba bidahwitse). Abana b’abatutsi bataga amashure bagasanga INYANGARWANDA(terrorists according to the regime). Abana b’abahutu baganaga Inyankaburundi…..

  • The Islamist, biragaragara ko ufite ideology ya ba extremist, kuko iyo ideology ari mbi, ntabwo ushishikariza abandi kuyigana, ahubwo ubakangurira kubona ko ari mbi, kugira ngo irwanywe. Niba ubona ko ideology ya Al Shebab yo kwica inzirakarengane ari nziza, nawe umeze nkabo, uri umwicanyi! Niba bashaka kurwana nibarwane n’abasilikare ba Kenya bari ku rugamba, aho kwitwikira ijoro bakaza kwica abana bari mw’ishuri basinziriye, kandi bazi neza ko nta ntwaro bafite! Ni ubugome bukabije, ariko buvanze n’ububwa! Imana izabibabaza.

    • Wanyumvise nabi. Ntabwo nshyigikiye ubwicanyi ubwo aribwo bwose, bwakorwa n’abambaye uniformes za AU-AMISOM cg bwakorwa n’abambaye ibitambaro mu maso n’amakanzu y’abarabu. Gusa njye mba nshaka ko abantu bumva imvo n’imvano y’ibi bintu kandi ukoma urusyo agakoma….kandi kwica Gitera…..

  • The ISLAMIST ukwiye ingando sibzi ikikubuza cg kigutinza kugana IWAWA warazezejyeye.

Comments are closed.

en_USEnglish