Kuva mu kabwibwi ko kuri uyu wa kabiri muri quartier III mu Ngagara mu mujyi wa Bujumbura humvikanye urusaku rw’amasasu na za grenades bikomeye, biravugwa ko abantu barenga 10 bapfuye barimo umuryango w’umu-cameraman wa Televiziyo y’u Burundi Christophe Nkezabahizi wicanywe n’umugore n’abana be babiri b’abakobwa. Pierre Nkurikiye umuvugizi wa Police y’u Burundi yatangaje ko abapolisi […]Irambuye
Amagana y’urubyiruko basabye kwinjira mungabo za Uganda (UPDF) batewe utwatsi mu myitozo yo kwiniza urubyiruko mu gisirikare kubera ubuzima butameze neza n’isuku nkeya ku mubiri. Imyitozo yabereye mu karere ka Mubende mu cyumweru gishize aho abarenga 400 mu rubyiruko batsinzwe hakemerwa 25 gusa. Ikinyamakuru The Monitor cyanditse iyi nkuru kivuga ko hari bamwe bangiwe kugera […]Irambuye
Abayobozi bakuru n’abaturage b’u Burundi ndetse n’impande zombi zishyamiranye kuri uyu wa kabiri bashyize hamwe umutima bibuka Umuganwa (Igikomangoma) Louis Rwagasore waharaniye ubwigenge bw’iki gihugu akaza kwicwa arashwe, n’uyu munsi urupfu rwe ruracyagibwaho impaka. Umuganwa Louis Rwagasore nk’uko Abarundi bamwita, yibutswe ku nshuro ya 54, ibirori byabereye kuri Kiliziya nini yitwa Cathedrale Régina Mundi mu […]Irambuye
Ingabo zose za Uganda zabaga muri Sudan y’Epfo zitangira kuvanwa muri icyo gihugu mu mpera z’iki cyumweru nk’uko byatangajwe n’ukuriye izo ngabo. Brig Gen Kayanja Muhanga yatangarije BBC ko ingabo zahawe ubutumwa ku wa gatandatu w’icyumweru gishize n’Umugaba Mukuru w’ingabo asaba ko batangira gutaha, yongeraho ko ingabo zose zizatahuka. Amasezerano y’amahoro aheruka gusinywa n’impande zombie […]Irambuye
Nyuma y’uko mu cyumweru kibanziriza icyo turangije umutwe Seleka ushyigikiye uwahoze ayobora Central African Republic ariwe Michel Djotodia urasiye ku ngabo mpuzamahanga zagiyeyo kugarura amahoro, ubu noneho Seleka yiyemeje gutangiza urugamba rusesuye rwo gusubizaho uruya muyobozi bashyigikiye. Uru rugamba barutangiriye mu Majyaruguru mu bilometero byinshi uvuye Bangui ariko ngo umugambi ni ukuzagera i Bangui mu […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu abashinzwe umutekano bakoze umukwabo mu gace ka Ngagara II basanga mu gisenge k’ishuri hahishe imbunda iremeye yo mu bwoko bwa Machine gun, imyenda ya gisirikare ndetse na za grenades ebyiri. Uyu mukwabo wari ukomeye k’uburyo ntawinjiraga cyangwa ngo asohoke. Mu mazu yasatswe ngo ni aturanye n’ikigo cy’amashuri kiri […]Irambuye
Komite itanga ibihembo byitiriwe Nobel muri Norvege, yatangaje kuri uyu wa gatanu ko igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel gihabwa itsinda ry’abanyaTunisia bane bagize uruhare rukomeye mu biganiro bigamije kugarura amahoro nyuma y’impunduramatwara yiswe Jasmine muri Tunisia. Iri tsinda ry’abantu bane, ririmo kandi n’umugore witwa Wided Bouchamaoui umuyobozi w’ihuriro ry’abakozi muri Tunisia, ryashimiwe uruhare rwaryo mu gutuma […]Irambuye
Mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Bujumbura, kuva ku wa gatandatu no ku cyumweru Polisi n’urubyiruko rw’ishyaka Cndd-Fdd rw’Imbonerakure birashinjwa kwica abantu 15 nyuma y’aho hadutse kongera gukozanyaho hagati ya Polisi n’abadashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza. Inkuru ya Reuters ndetse na JeuneAfrique ivuga ko imvururu n’imidugararo yatangiye ku wa gatandatu kugeza mu ijoro […]Irambuye
Urukurikirane rw’ibisasu byaturikiye ahantu hatatu hatandukanye mu murwa mukuru Abuja byahitanye abantu 18 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi. Ibisasu bibiri byabanje guturikira mu gace kitwa Kuje, umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu ku biro bya Polisi, undi yiturikirizaho igisasu mu isoko. Ikindi gisasu cyaturikiye ahahagarara imodoka mu gace kitwa Nyanya. Nta mutwe wigambye iby’iki gitero ariko nk’uko bisanzwe haketswe ko […]Irambuye
Umukuru wa Kiliziya Gatolika ya Ouagadougou, Mgr Paul Ouédraogo, akaba ari nawe ukuriye Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yashyizweho ngo ihuze abaturage nyuma y’imvururu zo guhirika uwahoze ari President wa Repubulika , Blaise Compaore, yasabye ko ubutabera bwakora akazi kabwo bugakurikirana abagize uruhare muri ariya makimbirane ndetse no mu yayabanjirije. Uyu muyobozi w’idini kandi yasabye ko Umutwe […]Irambuye