Digiqole ad

Burundi: Mu kigo cy’amashuri abanza bahasanze imbunda na grenades

 Burundi: Mu kigo cy’amashuri abanza bahasanze imbunda na grenades

Ngo mu gisenge cy’iri shuri basanzemo intwaro ziremereye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu abashinzwe umutekano bakoze umukwabo mu gace ka Ngagara II basanga mu gisenge k’ishuri hahishe imbunda iremeye yo mu bwoko bwa Machine gun, imyenda ya gisirikare ndetse na za grenades ebyiri. Uyu mukwabo wari ukomeye k’uburyo ntawinjiraga cyangwa ngo asohoke.

Ngo mu gisenge cy'iri shuri basanzemo intwaro ziremereye
Ngo mu gisenge cy’iri shuri basanzemo intwaro ziremereye Photo: Iwacu

Mu mazu yasatswe ngo ni aturanye n’ikigo cy’amashuri kiri hafi aho nk’uko Burundi Iwacu yabyanditse
Umukuru w’umudugudu witwa Nyambere Faustin, yavuze ko muri kiriya gisenge bahasanze kandi imbunda za kalachnikov ebyiri ziyongera kuri za mitralleuse na za grenades twavuze haruguru.

Abaturage batuye muri kariya gace bavuze ko no muri 1994 ibibazo byatangiye kuriya ndetse ngo hari ubwoba ko nubundi ari kuriya byazagenda.

Hari andi makuru agaragara kuri Twitter avuga ko hari umugore watewe icyuma mu bitugu avuye gusenga.

Abapolisi n’abasirikare basoje umukwabo wabomu Ngagara II batahanye umuyobozi wa kiriya kigo n’abakozi bo mu busitani bw’ukigo babiri.

Guhera muri Mata uyu mwaka u Burundi buri mu makimbirane yagiyemo abantu babarirwa mu magana abandi barenga ibihumbi 100 bakaba barahungiye mu bihugu bituranye n’u Burundi harimo n’u Rwanda rucumbikiye abenshi muri bo.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Yhooo ese n,amashuri wogacwa we?!yewe abantu tuva kure,gusa birababaje kubona igihugu kikirinyuma bigeze hariya aho bagerageje kukizamura ahubwo bari no gusenya n,ibitariho,iby,iy,izi ngoma n,umwana w,umunyarwanda

  • Hashaje harashakujwe!!!!! Urabona ko kera ryari ryiza. Ryariho n’akarangi , inzugi nziza, amadirishya y’ibirahure, emwe, ryari sawa kabisa. Buriya se koko barisanye hakiri kare. Dore risakaje na ya mabati atera Cancer. Mana we!!!

    Intambara irasenya ntiyubaka koko.

    • Amabati ntabwo atera cancer hatagira ukumva muvandimwe.

      • Yashatse kuvuga ko ari y’amategura inaha bavuga ko atera cancer. Ese ishuri ryonyine ryo uryiriwemo ntiwavamo warwaye cancer? Haaahahaha, Nkurunziza ntakindi ashoboye usibye kwica gusa, n’indi migambi mibisha. Erega imirimo 2 yananiye impyisiiii.

    • Iseny’ibihe se ko mbona iri shuri ritajyanye n’ibihe tugezemo. Mbega uBurundiiii. Ubu kweli MINEDUC ntigira isoni kweli? Ishuri nk’iri ryo muri antiquité? Ubu kweli ababyeyi bohereza abana babo kwiga muri iri shuri??? Dore se ikibuga wo kabyara we, iki kweli n’ikigo bigiramo, yewe naho byabuze kbisa.Biteye isone rwose. Yaaaaayayaya, aho kugira ngo bazane amajyambere mu gihugu, barica gusa abantu bakangiza na ducye bacungiragaho. Yewe kabishywe banze mandate ya 3 ya Nkurunziza.

  • Iri shuri biragaragara ko kera ryari rikomeye, buriya benshi mu ministres nabadépites barahicaye.Arikorero hari abantu bari gucana umuriro mu Burundi, kuki burigihe abantu bumva bazagera ku butegetsi bakoresheje imigwano?Burkina Faso yashyize Compaore hanze nta ntambara ibaye.Ese bari gushukwa nande? mu nyungu zande?

  • Babanze bafunge aya mashuri ameze atya kuko yazatera abana indwara. Abasenga musengere u Burundi.

  • yooooo!!!!! ni kuli Ecole catholique mu Ngagara Q2 imbere yo kwa Muzungu Shamba, uko hubatswe mugihe cy’Ababirigi tukaza kuhiga tukaharangiza ntagihe nakimwe twigeze tubona bahavugurura dore ariya mategura n’amadirisha n”inzugi n’akarangi njye natangiye kuhiga primeri mfite imyaka 6 ubu mfite imyaka 50 dore haracyari kwakundi!!!!none bazavugurura iki ? bareke ikihe ko mbona n’ibikuta bifite HUMIDIT!!!! Abarundi ntabwo bakunda Uburundi bwabo n’Abana babo, NIMUVE MUKUZIMU MUJYE IBUNTU.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish