Digiqole ad

Burkina Fasso: Ubwiyunge ngo buzabanzirizwa no gukurikirana abakekwaho ibyaha

 Burkina Fasso: Ubwiyunge ngo buzabanzirizwa  no gukurikirana abakekwaho ibyaha

Umukuru wa Kiliziya Gatolika ya Ouagadougou, Mgr Paul Ouédraogo, akaba ari nawe ukuriye Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yashyizweho ngo ihuze abaturage nyuma y’imvururu zo guhirika uwahoze ari President wa Repubulika , Blaise Compaore, yasabye ko ubutabera bwakora akazi kabwo bugakurikirana abagize uruhare muri ariya makimbirane ndetse no mu yayabanjirije.

Mgr Paul Ouedraogo
Mgr Paul Ouedraogo

Uyu muyobozi w’idini kandi yasabye ko Umutwe w’ingabo zirinda Umukuru w’igihugu(RSP)waseswa ukongera kubakwa bundi bushya.

Mgr Paul Ouédraogo yabwiye BBC ati: “Tugomba kumenya uwakozi ibi n’ibi, icyabimuteye n’uwamuhaye amabwiriza”

Gusa yemera ko bizasaba akazi kenshi ariko ngo birakwiye kugira ngo ukuri n’ubwiyunge birambye bigerweho.

Ibi abivuze nyuma y’uko Gen Gilbert Diendere wari uyoboye ingabo zagerageje guhirika ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa President Michel Kafando.

Bamwe bavuze ko Gen Diendere yateguye iriya coup d’état ku italiki yari butangazweho ibyavuye mu isuzuma ry’umurambo wa Thomas Sankara agamije gukoma mu nkokora ririya tangazwa gusa ibi ntibyemejwe n’urwego runaka rwihariye.

Gen Gilbert Diendere kuri uyu wa Kane yishyikirije inzego z’umutekano nyuma y’uko yari yahungiye muri Ambasade ya Vatican iri Ouagadougou mu murwa mukuru.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ntubonase abandi bana? Iyo komisiyo mu Rwanda tuyitegereje kuva 1994.Umuntu wese wahemukiye abanyarwanda akajya hariya ubabariwe akababarirwa uwakosheje bakamukanira urumukwiye.Abahutu ntabwo aribo bonyine bahekuye u rwagasabo.

Comments are closed.

en_USEnglish