Amakuru atangwa na AFP aravuga ko Boko Haram yicishije amasasu abantu 20 mu Majyarugura ya Nigeria mu Mujyi wa Borno. Ibi babaye nyuma y’uko ngo ingabo za Nigeria zemeje ko zishe abarwanyi ba Boko Haram bagera ku 150, zikaba zarabatsinze ahitwa Adamawa. Amakuru AFP yahawe n’umwe mu babonye buriya bwicanyi avuga ko abarwanyi ba Boko […]Irambuye
Mu gihe mu gihugu cya Uganda bitegura amatora y’Umukuru w’igihugu azaba umwaka utaha , bamwe mu bakoranye nawe bya hafi bakomeje kwamagana ko yazongera kwiyamamariza indi manda. Umwe muribo ni Dr Edith Grace Ssempala umaze imyaka 22 ari mu ishyaka rya Museveni NRM. Uyu mugore wibaye Ambasaderi wa Uganda mu bihugu bitandukanye, ndetse agakora muri […]Irambuye
Mu gihugu cya Congo Brazaville kuri uyu wa kabiri Leta yafashe umwanzuro wo gufunga itumanaho iryo ariryose mu murwa mukuru Brazaville kandi Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI. Ibi ngo byakozwe mu rwego rwo guca intege abigaragambya bamagana ko President Denis Sassou Nguesso yakongera kwiyamamariza indi manda nyuma y’imyaka 32 amaze ayobora. Ibintu bikomeje kuzamba mu murwa […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere umuntu witwaje intwaro yinjiye mu rugo rwa Senateur Sylvestre Ntibantunganya wigeze kuyobora u Burundi ashaka kumwica, ariko ngo abashinzwe kumurinda baramukumira bamuca intege ntiyagera ku mugambi we. Sylvestre Ntibantunganya yanditse ko uriya muntu wari wambaye imyenda ya Police yageze iwe (kwa Ntibantunganya) kare akavuga ko aturutse ahitwa Gatunguru agana ku kabari […]Irambuye
Yitwa Charlotte Umugwaneza akaba yari impirimbanyi irwanya ruswa n’akarengane mu Burundi mu muryango witwa Mouvement pour la solidarité et le développement (MSD). Police yemeje ko yishwe n’abantu bataramenyekana kuri uyu wa Gatanu, umurambo we ukaba waratoraguwe hafi y’umugezi wa Gikoma. RFI yemeza ko mbere Police y’u Burundi yari yabanje kuvuga ko amakuru y’urupfu ry’uyu mugore […]Irambuye
Police yo muri Africa y’Epfo yafashe umugore washaka kugurisha uruhinja kuri Internet bakamuha amadolari 380$ ni ukuvuga amafaranga akoreshwa iwabo yitwa ama randi angana n’ibihumbi bitanu. Uyu mugore utatangajwe amazina aragezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatanu akaba akurikiranyweho icyaha cyo kugurisha abantu nk’uko umuvugizi wa Police witwa Hangwani Mulaudzi yabibwiye the Reuters. Uriya mubyeyi […]Irambuye
Kuri uyu wa kane Kizza Besigye umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta muri Uganda, (Forum for Democratic Change, FDC), yatawe muri yombi hamwe na bamwe mu bayobozi b’iri shyaka ritavuga rumwe na Leta. Dr. Kizza Besigye yafashwe na Polisi ndetse n’Umuvugizi w’ishyaka rye Ssemujju Nganda bose bafatiwe mu ngo zabo. Polisi ya Uganda yari yagose […]Irambuye
Babarirwa mu ijana, ni abanyecongo n’abanyecongokazi bafite abana bamaze ibyumweru birenga bibiri mu ishyamba rya Ombole. Birakekwa ko bashimuswe n’abarwanyi ba FDLR babavanye mu duce twa Katirikwaze na Mabuo muri 30Km iburengerazuba bw’i Butembo muri Kivu ya ruguru nk’uko bitangazwa na LePotentiel. umugambi ngo ni ugusambana bakabyarana bakivaanga. Abarwanyi ba FDLR bikekwako bashimuse aba bantu […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatatu Thomas Boni Yayi uyobora Benin yaraye atangarije abaturage ko uwahoze ayobora Benin witwa Mathieu Kérékou yitabye Imana. Uyu musaza witabye Imana yari afite imyaka 82 y’amavuko akaba yarayoboye Benin mu gihe cy’imyaka 30. Mathieu Kérékou yavutse ku italiki ya 2, Nzeri, 1933. Yavuye k’ubutegetsi muri 2006 amaze kugira imyaka 72 itaramwemereraga […]Irambuye
Ibisubizo by’agateganyo bimaze gushyirwa ahagaragara n’abaganga bapima umubiri wa nyakwigendera Thomas Sankara wayoboye Burkina Faso bivuga yo uriya mugabo ufatwa nk’imwe mu ntwari z’Africa yishwe n’amasasu. Kugeza ubu ariko hari impaka zo kumenya niba koko umubiri wataburuwe mu mezi ashize ari uwa Sankara koko. Impuguke z’Abafaransa bafatanyije n’abanya Burkina Faso bari kwiga uturemangingo fatizo tw’amagufwa […]Irambuye