Digiqole ad

Prix Nobel y’AMAHORO yahawe AbanyaTunisia bane

 Prix Nobel y’AMAHORO yahawe AbanyaTunisia bane

Ku ifoto yo muri Nzeri 2013, aba, uhereye ibumoso ni; Wided Bouchamaoui , Houcine Abbassi, Abdessattar ben Moussa, Mohamed Fadhel Mahmoud

Komite itanga ibihembo byitiriwe Nobel muri Norvege, yatangaje kuri uyu wa gatanu ko igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel gihabwa itsinda ry’abanyaTunisia bane bagize uruhare rukomeye mu biganiro bigamije kugarura amahoro nyuma y’impunduramatwara yiswe Jasmine muri Tunisia.

Ku ifoto yo muri Nzeri 2013, aba, uhereye ibumoso ni; Wided Bouchamaoui , Houcine Abbassi, Abdessattar ben Moussa, Mohamed Fadhel Mahmoud
Ku ifoto yo muri Nzeri 2013, aba, uhereye ibumoso ni; Wided Bouchamaoui , Houcine Abbassi, Abdessattar ben Moussa, Mohamed Fadhel Mahmoud

Iri tsinda ry’abantu bane, ririmo kandi n’umugore witwa Wided Bouchamaoui umuyobozi w’ihuriro ry’abakozi muri Tunisia, ryashimiwe uruhare rwaryo mu gutuma Tunisia itajya mu kaga k’intambara z’abatavuga rumwe nyuma ya revolution yo mu 2011 yahiritse Perezida Zine El Abidine Ben Ali.

Mu itangazo ryasohowe na Komite itanga ibihembo byitiriwe Nobel, rimenyesha ko iyi komite yari iyoboye ibiganiro yagiyeho mu 2013 mu gihe igihugu cyashoboraga kwinjira mu kaga kubera ubwicanyi bw’abatavuga rumwe mu bya politiki kuri gahunda za demokarasi nk’amatora zariho zikorwa.

Iri tsinda rya bane ryashyizeho uburyo bwo kuganira mu mahoro kw’abahanganye mu gihe haburaga gato ngo igihugu kinjire mu ntambara y’imbere mu gihugu.

Abatavuga rumwe, mu biganiro byayoborwaga n’aba bane bagezeho bumvikana gushyiraho Leta bahuriyemo, yubahiriza uburenganzira bwa buri muntu, yemera uburinganire bw’ibitsina, yemera itandukaniro mu nzira za politiki n’urunyurane rw’ukwemera.

Mu bahabwaga amahirwe yo guhabwa igihembo kitiriwe Nobel cy’amahoro uyu mwaka harimo umushumba wa Kiliziya gatolika Paapa Francis wagize uruhare mu guhuza USA na Cuba, ibihugu bituranyi bimaze imyaka irenga 50 birebana ay’ingwe ubu biri kuzahura umubano.

 

Prix Nobel ziheruka gutangwa:
2014: Malala Yousafzai & Kailash Satyarthi
2013: Organisation for the Prohibition of Chemical Weapons
2012: European Union
2011: Tawakkul Karman, Leymah Gbowee na Ellen Johnson Sirleaf
2010: Liu Xiaobo
2009: Barrack Obama
2008: Martti Ahtisaari wo muri Finland
2007: Al Gore na Intergovernmental Panel on Climate Change (kubera guharanira ko ikirere kitangizwa)
2006: Muhammad Yunus wo muri Bangladesh
2005: Mohamed ElBaradei & International Atomic Energy Agency
2004: Wangari Muta Maathai wo muri Kenya
2003: Shirin Ebadi umugore wo muri Iran
2002: Jimmy Carter wayoboye USA (1977 –1981)
2001: Koffi Annan na UN
2000: Kim Dae-jung wa Koreya y’Epfo
1999: Medecins sans frontiers

 

Abandi bazwi cyane batwaye iki gihembo
1994: Yasser Arafat na Shimon Peres
1993: Nelson Mandela na Frederik Willem de Klerk
1990: Mikhail Gorbachev
1989: Tenzin Gyatso, Dalai Lama wa 14
1984: Musenyeri Desmond Tutu
1979: Mama Teresa wo mu Buhinde
1978: Mohamed Anwar Al-Sadat wa Misiri na Menachem Begin wa Israel bumvikanye ku masezerano ya Camp David bagahagarika intambara.
1977: Amnesty International
1973: Henry Kissinger na Lee Duc Tho bumvikanye bagasoza intambara hagati ya Vietnam na USA
1964: Martin Luther King, Jr.
1963: Croix Rouge
1960: Albert Lutuli wo muri South Africa wayoboye ANC
1906: Theodore Roosevelt wahuje Abarusiya n’Abayapani bagahagarika intambara
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish