Centrafrique : Seleka yubuye imirwano ku ngabo za Leta
Nyuma y’uko mu cyumweru kibanziriza icyo turangije umutwe Seleka ushyigikiye uwahoze ayobora Central African Republic ariwe Michel Djotodia urasiye ku ngabo mpuzamahanga zagiyeyo kugarura amahoro, ubu noneho Seleka yiyemeje gutangiza urugamba rusesuye rwo gusubizaho uruya muyobozi bashyigikiye.
Uru rugamba barutangiriye mu Majyaruguru mu bilometero byinshi uvuye Bangui ariko ngo umugambi ni ukuzagera i Bangui mu Murwa mukuru bakawigarurira.
Ku Cyumweru ubwo barwanaga n’ingabo z’u Bufaransa ndetse n’Umuryango w’Africa yunze ubumwe, bapfaga y’uko banze gusubira mu birindiro byabo, icyo gihe imirwano ikaba yarabereye mu gace kitwa Sibut nk’uko Jeune Afrique yabyanditse.
Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo abarwanyi ba Seleka biyemeje kuva mu birindiro byabo bagatangiriza urugamba ahitwa Kaga Bandoro bagana Bangui mu murwa mukuru.
Kuva François Bozizé yahirikwa ku butegetsi muri Werurwe 2013 n’inyeshyamba z’Abasilamu zitwa Seleka, Repubulika ya Centrafrica yahise ijya mu bihe bibi bw’ubwicanyi itigeze igira kuva muri 1960 ubwo yabonaga ubwigenge yagaranzuye u Bufaransa.
Kuva muri 2013, 2014 kugeza uyu munsi muri kiriya gihugu nta gihe gishira harabaye imirwano hagati y’udutsiko tw’Abakirisitu n’Abasilamu bamwe bihorera ku bandi.
Kuva ubwicanyi bwakongera kubura mu mpera za Nzeri uyu mwaka abantu 36 bamaze gupfa abandi barenga ibihumbi 30 bavanywe mu byabo batinya kongera kugerwaho n’ubwicanyi nk’ubwo muri za 2014.
Hagati aho kuri uyu wa Gatanu, uwari ukuriye Komisiyo y’igihugu y’amatora yareguye.
Dieudonné Kombo Yaya yabwiye abagize l’Autorité nationale des élections (ANE)ko yeguye kubera igitutu ashyirwaho n’abamukuriye ndetse no kuba bivanga mu mirimo ye.
Amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganyijwe mu minsi iri imbere kugeza ubu urutonde rw’abazayitabira rukaba rutashyirwa ahagaragara.
UM– USEKE.RW