Mu mujyi muto witwa Katwiguru muri Teritwari ya Rutshuru muri Congo Kinshasa abakozi 14 b’umuryango nterankunga ufatanya na UN World Food Program bashimuswe kuri iki cyumweru bavuye mu kazi kabo. Umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda niwo uri gukekwa gukora iki gikorwa nk’uko bitangazwa na AFP. Aba bakozi 12 n’abashoferi babiri, bafatiwe mu gice […]Irambuye
Nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa gatatu hishwe abasore babiri b’abasilamu mu mujyi wa Bangui imibiri yabo ikaboneka kuwa kane muri quartiers za Fatima na Nzangoyen zituwe cyane n’Abakristu, abasore b’Abasilamu bahise begura intwaro batera utu duce barasana n’abaho mu gihe cy’amasaha menshi nk’uko bitangazwa na JeuneAfrique. Abantu benshi muri aka gace katewe bahise bahungira […]Irambuye
Niwe mugore wenyine wari mu bakandida umunani bahataniraga umwanya wa Perezida wa Republika ya Tanzania, mu byavuye mu matora byatangajwe na Komisiyo y’amatora niwe wafashe umwanya wa gatatu inyuma ya John Pombe Magufuli watsinze na Edward Lowassa wamukurikiye. Uyu mugore ni umuyobozi w’ishyaka rishya muri Tanzania ryitwa ACT Wazalendo, Politiki ngo ni ibintu by’iwabo kuko […]Irambuye
Ku kiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu Alassane Ouattara w’imyaka 73 niwe watorewe gukomeza kuyobora Côte d’Ivoire atsinze ku bwiganze bw’amajwi 83,6% nk’uko Komisiyo y’amatora yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu. Nta gitunguranye, Alassane Ouattara niwe watsinze muri aya matora yitabiriwe ku kigero cya 54,63% cy’abagombaga gutora, mu gihe bamwe mu barwanya ubutegetsi […]Irambuye
Mu mujyi wa Dar es Salaam business nyinshi zakomeje gufunga imiryango kugeza kuri uyu wa kabiri bitewe n’uko ngo bategerezanyije igishyika kumenya Perezida mushya watowe mu matora yo kucyumweru nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru ippmedia. Amaduka menshi yari agifunze kuva ku cyumweru, abayakoreramo bavuga ko bazafungura ari uko hatangajwe perezida mushya kandi bakizezwa amahoro. Ahantu hatandukanye mu […]Irambuye
Amakuru atangazwa na AFP aravuga ko abaturage ba Congo Brazzaville bangana na 90% batoye muri Kamarampaka bemeza ko Itegeko nshinga rihindurwa hanyuma President Denis Sassou Nguesso agakurirwaho inzitizi zamubuzaga kwiyamamariza kungera gutorerwa kuyobora kiriya gihugu amaze imyaka 31 ayobora. Iyi Kamarampaka yemeje ko Itegeko Nshinga rizahindurwa ingingo ibuza umuntu ufite imyaka 72 kwiyamamariza kuyobora Congo […]Irambuye
Mu gihe amatsiko akiri menshi ku uzasimbura Perezida ucyuye igihe muri Tanzania, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje by’agateganyo amajwi yo mu duce dutatu (Jimbo), Umukandida John Pombe Magufuli ayoboye abandi ahanganye n’umukandida w’amashyaka atavuga rumwe na Leta yishyize hamwe Prof Edward Lowassa. Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Umunyamategeko Damian Lubuva yavuze ko uduce twamaze kumenyekana ibyavuye mu […]Irambuye
Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora muri Tanzania mu buryo bw’agateganyo bitangazwa kuri uyu wa mbere, amatsiko ni yose hagati y’abashyigikiye ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi ryamamaje John Pombe Magufuri na CHADEMA ryo ku rundi ruhande rifite umukandida Edward Lowasa. Aba nibo bahanganye cyane. Abantu benshi cyane mu karere bategereje kumenya uzasimbura Jakaya […]Irambuye
UPDATE: Nyuma yo guhura n’abanyeshuri bari bamaze icyumweru bigaragambya bitewe n’icyemezo cyo kongera amafaranga y’ishuri muri Kaminuza, Perezida Jacob Zuma yavanyeho iki cyemezo. Abanyeshuri bari bamaze igihe bigaragambya bageze no ku biro by’Ishyaka ANC ndetse n’iby’Umukuru w’Igihugu, mbere y’uko yemera kuzahura n’impande, urw’abanyeshuri n’abahagarariye kaminuza mu gihugu. Zuma yagize ati “Twumvikanye ko nta kongera amafaranga […]Irambuye
Kuri uyu wa kane raporo yasohowe n’Umuryango w’abibumbye yagaragaje ko Sudani y’epfo abantu babarirwa mu bihumbi byinshi bugarijwe n’inzara ikaze naho abagera kuri miliyoni enye bakaba batihaza mu biribwa mu buryo bugaragara. UN yemeza ko iriya nzara ifitanye isano ya bugufi n’imirwano hagati ya Leta n’inyeshyamba ziyobowe na Riek Machar. Ikindi giteye inkeke ni uko […]Irambuye