Digiqole ad

Uganda: Umwanda n’ubuzima burwaye byabujije benshi kwinjira muri UPDF

 Uganda: Umwanda n’ubuzima burwaye byabujije benshi kwinjira muri UPDF

Umwe mu baganga b’ingabo za Uganda asuzuma ubuzima bw’umwe mu rubyiruko rwashakaga kujya mu ngabo

Amagana y’urubyiruko basabye kwinjira mungabo za Uganda (UPDF) batewe utwatsi mu myitozo yo kwiniza urubyiruko mu gisirikare kubera ubuzima butameze neza n’isuku nkeya ku mubiri.

Umwe mu baganga b'ingabo za Uganda asuzuma ubuzima bw'umwe mu rubyiruko rwashakaga kujya mu ngabo
Umwe mu baganga b’ingabo za Uganda asuzuma ubuzima bw’umwe mu rubyiruko rwashakaga kujya mu ngabo

Imyitozo yabereye mu karere ka Mubende mu cyumweru gishize aho abarenga 400 mu rubyiruko batsinzwe hakemerwa 25 gusa.

Ikinyamakuru The Monitor cyanditse iyi nkuru kivuga ko hari bamwe bangiwe kugera muri iyi myitozo kubera ubumuga, ibikomere ku mubiri n’ibyo bishushanyijeho (tattoos), cyangwa bakaba bari bafite uburwayi bw’amaso n’amenyo.

Maj Kiconco Tabaro, umuvugizi w’ingabo za Uganda zirwanira mu kirere, akaba n’umwe mu bagize akanama gashinzwe kwinjiza urubyiruko mu ngabo, avuga ko umubare w’abasaba kujy mu gisirikare wari munini cyane.

Ati “Twifuzaga kuba twabafata bose, ariko bamwe batsinzwe ikizamini cyari kubafasha kwinjira mu ngabo.”

Mu karere ka Masaka, urubyiruko 300 nibo bemerewe. Imyitozo yabereye ku kibuga cyitwa ‘Masaka Recreation Grounds’, hakaba hari hahuriye abaturutse mu turere twa Masaka, Kalungu, Lwengo, Sembabule na Kalangala.

Maj Tabaro avuga ko mu turere turenga 7 bamaze gukora umwitozo nk’uwo wo kwinjiza urubyiruko mu gisirikare, akarere ka Mubende ariko kavuyemo benshi bifuza kujya mu ngabo za Uganda.

Mu karere ka Mityan, abantu 15 muri 200 bari basabye kujya mu gisirikare nibo bonyine bafashwe.

Col Jeff Kupa Mukasa, ukuriye itsinda ry’abashinzwe kwinjiza urubyiruko mu ngabo za Uganda, avuga ko abenshi mu bangiwe bazize kuba bafite ubuzima butameze neza n’isuku nkeya.

Mu bangiwe kujya mu ngabo mu karere ka Mityana, harimo abasore 20 bakomoka ku babyeyi basezeye mu ngabo za Uganda babaga mu kigo cya Bombo.

Buri karere gahabwa amahirwe yo kwinjiza umubare runaka (quota) w’abasirikare bitewe n’abaturage gafite.

Nyuma y’imyitozo nk’iyi yo gushaka abajya mu ngabo za Uganda, igisirikare cy’iki gihugu kizabasha kubona mu turere twose umubare w’abagera ku 3000 wifuzwa.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish