Digiqole ad

Undi mukobwa wa kabiri mu bashimuswe i Chibok ngo yabonetse

 Undi mukobwa wa kabiri mu bashimuswe i Chibok ngo yabonetse

Serah Luka ku ifoto yatangajwe n’igisirikare cya Nigeria

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko cyabonye undi mukobwa wa kabiri muri 219 bigaga ku ishuri rya Chibok bashimuswe mu myaka ibiri ishize. Ni nyuma y’iminsi micye Amina Ali wari mu bashimuswe nawo abonetse ari muzima  mu ishyamba rya Sambisa hafi y’umupaka wa Cameroun.

Serah Luka ku ifoto yatangajwe n'igisirikare cya Nigeria
Serah Luka nyuma yo kubohorwa, ifoto yatangajwe n’igisirikare cya Nigeria

Colonel Sani Usman umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria avuga ko umukobwa wa kabiri wabonetse ari mu bagore n’abana bagera kuri 97 babohowe kuwa kane tariki 19 Gicurasi mu gitero cyagabwe mu nkengero z’ahitwa Damboa muri Leta ya Borno.

Ngo yitwa Serah Luka, ubu akaba ari guhabwa ubuvuzi bw’ibanze, ngo bitekerezwa ko ari umukobwa wa Pasteur Luka nk’uko Col Usman abivuga.

Amina Ali wabonetse kuwa kabiri ari kumwe n’umwana yabyaye w’amezi ane hamwe n’umugabo wavugaga ko ari umugabo we, yaje kujyanwa n’indege i Abuja avuye Maiduguri aho yagiye kubonana na Perezida Buhari wa Nigeria.

Perezida Buhari amazi kumubona yavuze ko Leta ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ibohoze bariya bana b’i Chibok.

Ati “Kuboneka kwa Amina biduha ikizere kandi ni amahirwe yo kubona amakuru ku bandi n’aho bari.”

Amina ubu ufite imyaka 19, ngo yatangaje ko abandi bakobwa benshi bafashwe baherereye mu ishyamba rya Sambisa rifatwa nk’ibirindiro bya Boko Haram, gusa ngo muri aba bakobwa batandatu barapfuye.

Hashize amazi ingabo za Nigeria zigaba ibitero byo guhiga aba barwanyi n’abo bashimuse zikanatwika bimwe mu birindiro bya Boko Haram muri iri shyamba ryahoze ari pariki.

Usibye abakobwa 219 bashimuswe na Boko Haram muri Mata 2014 bivugwa ko uyu mutwe unafite abandi bantu washimuse biganjemo abagore n’abana bose hamwe bagera ku 2 000 benshi bagizwe abacakara b’imibonanompuzabitsina n’imirimo y’agahato.

Intambara ya Boko Haram kuva mu 2009 imaze guhitana abantu barenga 20 000 muri Nigeria cyane cyane no muri Cameroun.

Amina Ali yabonetse yarabyaye
Amina Ali yabonetse yarabyaye
Amina Ali n'umwana we kuri uyu wa kane babonanye na Perezida wa Nigeria i Abuja
Amina Ali n’umwana we kuri uyu wa kane babonanye na Perezida wa Nigeria i Abuja

JeuneAfrique

UM– USEKE.RW

en_USEnglish