Umwe mu bakobwa bashimuswe i Chibok yabonetse afite umwana
Umwe mu bakobwa b’i Chibok bashimuswe n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram muri Nigeria yabonetse nk’uko bitangazwa n’abaharanira uburenganzira bwa muntu. Uyu wari mukobwa bamusanze ari umugore ufite umwana. Hashize imyaka ibiri abakobwa bari mu ishuri rya Chibok bashimuswe.
Uwabonetse yitwa Amina Ali Nkeki bamusanze mu ishyamba rinini rya Sambisa hafi y’umupaka wa Cameroun.
Abakobwa bose hamwe 218 bashimuswe mu ishuri ryisumbuye rya Cibok mukwa kane 2014 uyu niwe ubashije kuboneka.
Amina ngo yabonywe n’umuntu w’umuturage aramumenya. Uyu muturage ngo ni umurwanyi wo mu mutwe washyizweho ngo ujye wirinda ibitero bya Boko Haram.
Hosea Abana Tsambido umuyobozi wo mu gace ka Cibok yabwiye BBC ko Amina abamubonye yababwiye ko yari yaje mu ishyamba gutora inkwi.
Ngo yavuze ko abakobwa bose ba Chibok bari mu ishyamba rya Sambisa uretse batandatu bapfuye.
Bakimara gushimutwa mu 2014 batwawe bose hamwe mu makamyo ari abakobwa 276, bamwe bagenda babasha gutoroka muri urwo rugendo no mu ishyamba, 219 nibo bakomeje kubura.
Boko Haram nyuma yaje gusohora amashusho agaragaza ko aba bakobwa bakiriho kandi bagizwe Abasilamu.
Hari amashusho yerekanywe na CNN agaragaza abakobwa 15 mu bashimuswe bavuga ko badafashwe nabi ariko bifuza kugera ku miryango yabo, bivugwa aya mashusho yaba yarafashwe tariki 25 Ukuboza 2015.
Yakubu Nkeki nyirarume w’uyu Amina yabwiye Reuters ko uyu mukobwa amaze kuboneka yahise ashyikirizwa iwabo ubu akaba ari kumwe na nyina i Chibok.
Ubwo Amina bamushimutaga yari afite imyaka 17 ubu afite 19.
Mu minsi ishize itangazamakuru muri Nigeria ryavuze ko ingabo za Leta zagabye ibitero mu ishyamba rya Sambisa.
#BringBackOurGirls yagumye kuri Twitter gusa
Kuri Internet abantu benshi ku isi harimo n’abakomeye cyane, ibi bikiba batangije ubukangurambaga bwagiraga buti “ BringBackOurGirls” biravugwa cyane abantu benshi bibaza ko amahanga ari bukoreshe imbaraga za gisirikare zidasanzwe mu kugarura aba bakobwa.
Ntabyabayeho kugeza ubu hashize imyaka ibiri, umwe mu bashimuswe niwe ubashije kuboneka.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Hahahahahah,ni murekereyo,nonese amahanga yabagaruza ate kandi ariyo ashyigikiye ishimutwa ry’izo nzirakarengane.IMANA itakurengeye ninde wakurengera?????
Comments are closed.