Digiqole ad

Bwa mbere Imam w’Abasilamu yakiriwe i Vatican

 Bwa mbere Imam w’Abasilamu yakiriwe i Vatican

Sheik Ahmed el-Tayyib na Paapa Francis kuri uyu wa mbere i Vatican. Photo by Rossi Pool AP

Ku nshuro ya mbere mu mateka urugendo nk’uru rw’umuyobozi mukuru mu idini ya Islam yarugiriye i Vatican kwa Paapa. Kuri uyu wa mbere Paapa Francis yakiriye cheikh Ahmed al-Tayeb, Imam mukuru w’umusigisi uzwi cyane ku isi wa Al-Azhar, uyu niwo ufatwa nk’ukomeye cyane mu basilamu b’abaSunni wubatswe mu mwaka wa 970 i Cairo mu Misiri.

Sheik Ahmed el-Tayyib na Paapa Francis kuri uyu wa mbere i Vatican. Photo  by Rossi Pool  AP
Sheik Ahmed el-Tayyib na Paapa Francis kuri uyu wa mbere i Vatican. Photo by Rossi Pool AP

Ikinyamakuru La Republika cyo mu Butaliyani kivuga ko Papa Francis abajijwe icyo yavuga kuri uru ruzinduko yasubije ati “ ubutumwa bwo kuzirikana ni uko twabonanye.”

Aba bagabo bombi ngo bamaranye iminota irenga 30 mu muheezo baganira mu buryo bwa kivandimwe cyane nk’uko byatangajwe na Padiri Federico Lombardi umuvugizi wa Vaticani mu itangazo ryasohowe nyuma yo kubonana kwa bombi.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2000 Paapa Jean Paul II yasuye Imam mukuru wa Al-Azhar icyo gihe wari cheikh Mohammed Sayed Tantawi, gusa kuri uyu wa mbere bwari ubwa mbere mu mateka umuyobozi w’uyu musigiti ukomeye cyane mu ba Sunni yakiriwe i Vatican.

Guhura kwabo ngo ni ikimenyetso cyo kuvugurura imibanire hagati y’amadini yombi nyuma y’igitotsi cyavuye ku ijambo rya Paapa Benoit XVI ari mu Budage mu 2006 aho yashushe nk’uhuza Islam n’ubugizi bwa nabi (violence).

Kuva yafata inkoni y’ubushumba bwa kiliziya Gatolika Paapa Francis yagiye atanga ubutumwa bw’ubworoherane n’ibiganiro hagati y’ab’ukwemera gutandukanye.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish