Digiqole ad

Perezida Mugabe yababariye imfungwa zirenga 2 000

 Perezida Mugabe yababariye imfungwa zirenga 2 000

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ni we mukuru w’igihugu ushaje cyane ku Isi

Kuri uyu wa gatatu Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yababariye imfungwa 2000, ndetse 800 muri bo bari muri gereza 46 bahita barekurwa barataha. Izi mbabazi zari zatangajwe mu igazeti ya Leta yasohotse tariki 23 Gicurasi.

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe niwe mukuru kurusha abandi ku Isi, ku myaka 92 ni Perezida
Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe niwe mukuru kurusha abandi ku Isi, ku myaka 92 ni Perezida

Izi mbabazi ngo zahawe cyane cyane abagore bari begereje gusoza ibihano byabo, gusa ngo abakatiwe gufungwa burundu ntabwo bareba n’izi mbabazi za Mugabe nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru TheChronicles cyaho.

Izi mbabazi zahawe kandi abana bari munsi y’imyaka 18 bari bafungiye ibyaha binyuranye, ndetse n’abantu bari barakatiwe munsi y’imyaka itatu bari bamaze nibura kimwe cya kane mu munyururu.

Perezida Mugabe kandi yababariye imfungwa zose zari zarakatiwe gufungwa burundu kuva mbere y’Ukuboza kwa 1995.

Abatarebwa n’izi mbabazi ngo ni abongerewe igihano kubera ibyaha bikomeye, abari barakatiwe urwo gupfa, ndetse n’abakatiwe n’inkiko ariko bakaba baracitse ubutabera ubu bari gushakishwa.

Abakoze ibyaha by’ubwicanyi, ubujura bwitwaje intwaro, ubugambanyi, gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina ngo izi mbabazi ntizibareba.

Kuri uyu wa gatatu abagororwa barenga 800 bo bahise basohoka muri gereza barataha kubw’izi mbabazi.

Muri Zimbabwe gereza zaho zose hamwe ngo zirimo abafunze bagera ku 19 500, ubu ngo baraza gusigara ari nibura 17 000.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish