Digiqole ad

DRC: Igitero cya FDLR cyahitanye umusirikare wa Congo

 DRC: Igitero cya FDLR cyahitanye umusirikare wa Congo

Umutwe wa FDLR ushinjwa ibikorwa by’ubwicanyi ku baturage bo muri Congo aho ukorera

Igitero cy’inyeshyamba ku kigo cy’abasirikare ba Congo Kinshasa (FARDC) ahitwa Tongo-Rusheshe mu gace ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa kane tariki 14 Nyakanga 2016 cyaguyemo abantu babiri.

Umutwe wa FDLR ushinjwa ibikorwa by'ubwicanyi ku baturage bo muri Congo aho ukorera
Umutwe wa FDLR ushinjwa ibikorwa by’ubwicanyi ku baturage bo muri Congo aho ukorera

Radio Okapi yatangaje ko amakuru ava mu ngabo za Congo Kinshasa avuga ko zapfushije umusirikare umwe undi arakomereka ndetse zinibwa imbunda yo mu bwoko bwa AK 47.

Abakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Rutshuru n’ingabo zishinzwe kugarura Amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, MONUSCO.

Ku ruhande rw’abagabye igitero, ayo makuru yo mu ngabo za Congo Kinshasa aravuga ko umwe yahasize ubuzima.

Inyeshyamba zateye igitero ngo byaje kumenyekana ko ari izo mu mutwe wa FDLR, zivuga ko zirwanya Leta y’u Rwanda, ngo zateye ziva mu ishyamba ndetse nyuma y’aho ingabo za Congo zari zivuye mu birindiro zarimo nk’amayeri ya gisirikare, “repli stratégique”, izo FDLR zahise zitwika aho hantu.

Imiryango itari iya Leta muri ako gace yavuze ko imirwano yamaze amasaha abiri.

Amakuru ava i Rutshuru ni uko ngo abaturage ba Tongo, bari bahungiye mu bihuru, kuri uyu wa gatanu tariki 15 Nyakanga bakomeje gutaha gahoro gahoro mu ngo zabo.

Ingo za Congo na zo zari zahunze mu byo bise “Repli Strategique” bongeye gusubira muri icyo kigo cya Tongo-Rusheshe, nyuma y’imirwano, nk’uko amakuru y’abayobozi b’abaturage babibwiye Radio Okapi, muri ako gace ngo hongerewe umubare w’abasirikare baje gufasha abari bahari.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ariko koko FDLR twahumbahumbye tukayirandura hakaba hasigaye mbarwa nazo kdi zibarirwa ku ntoki Kweli turetse gusetsa hari icyo zigishoboye Kweli ?

    buriya n’indi mitwe ihari yateye FARDC si FDLR . mukore iperereza neza murasanga ibyo mvuze ari ukuri.

    – al shabab irahitoreza
    – Mai Mai irahakambitse
    – M23 ivuguruye mu yindi sura irahari( umutwe w’abatutsi bo Muri Congo)
    – Mudundu 40 irahari.
    – Joseph Kony n’a LRA arahabarizwa.
    – PARECO arahabarizwa.
    – Abacombatants barahari.( umutwe w’abahutu bo Muri Congo).
    – umutwe w’abatutsi ba barundi urwanya Peter Nkurunziza urahari
    – RNC urwanya l’ETA y’u Rwanda arahabarizwa.( umutwe w’abatutsi b’abanyarwanda)
    – FDLR irwanya l’ETA y’u Rwanda irahabarizwa(umutwe w’abahutu b’abanyarwanda)
    – FNL PARPEHUTU irahabarizwa.
    Yewe hari n’indi mitwe itandukanye ihabarizwa nka ISIS ihakorera recrutement na trainings, Alkhaida. nayo ni uko,imitwe irwanya leta ya Central africa,zambia,congo Brazzaville,angola etc yose. irahabarizwa!

    DRCongo yaragowe pe!

    VIVE Paul kagame
    VIVE Joseph Kabila kabange
    VIVE les rwandais et les congolais.
    * Nous tous nous sommes des frères*? oui bien sure!

  • Nkawe uvuga ko mwahumbahumbye FDRL nyuma ukagaragaza ko ikiri muri Congo aho ntiwaba uyishyigikiye ahubwo akaba aribwo buryo ubonye bwo kujijisha ngo bagire ngo ntimuhari kandi muturamye iyo ngo mukomeze ibikorwa byo kumena amaraso?itonde ujye ushishoza utazaba warashutswe

    • Arayobya uburari.

Comments are closed.

en_USEnglish