Digiqole ad

DRC: Moise Katumbi yashinje Leta kumuroga igamije kumuhitana

 DRC: Moise Katumbi yashinje Leta kumuroga igamije kumuhitana

Moise Katumbi utavuga rumwe na Leta ya Kabila akaba ashaka kuzamusimbura

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila, Moise Katumbi, uhatanira kuba Umukuru w’Igihugu yavuze ko yarozwe mu mugambi wa Leta wo gushaka kumuhitana.

Moise Katumbi utavuga rumwe na Leta ya Kabila akaba ashaka kuzamusimbura
Moise Katumbi utavuga rumwe na Leta ya Kabila akaba ashaka kuzamusimbura

Moise Katumbi yabwiye Ibiro Ntaramakuru Associated Press (AP) ko Polisi yo mu gihugu cye yamuteye ibintu by’uburozi bitaramenyekana ubwo hari imyigaragambyo muri Gicurasi mu mujyi wa Lubumbashi.

Katumbi nyuma y’imyigaragambyo yaberaga hanze y’urukiko, yahamagajwe mu rukiko ashinjwa guha akazi abacanshuro ngo bamurinde, ariko ibi birego arabihakana. Abyita “Gusetse gukomeye.”

Polisi yarashe imyuka iryana mu maso aho hantu, biza gutera uburwayi Moise Katumbi. Ku bw’impamvu z’ubwo burwayi, Katumbi yagiye kwivuriza muri Afurika y’Epfo ndetse yagerageje no kwivuriza mu Bwongereza no mu Budage.

AP ivuga ko Umuvugizi wa Leta ya Congo Kinshasa Lambert Mende atabonetse ngo agire icyo avuga kuri ibi birego bya Moise Katumbi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish