Ingabo za Uganda zitwaje ibikoresho bya gisirikare bikomeye zagiye muri Sudan y’Epfo
Ingabo za Uganda zitwaje ibikoresho bya gisirikare biremereye kuri uyu wa kane tariki 14 Nyakanga zambutse umupaka zerekeza muri Sudan y’Epfo, mu bikorwa byo gucyura abaturage ba Uganda babuze inzira kubera imirwano yabaye mu minsi ishize i Juba, nk’uko AFP ibivuga.
Umurongo muremure w’ibimodoka za gisirikare 50, zeherekejwe n’ibimodoka by’intambara biriho imbunda ziremereye ni zo zambutse umupaka wa Nimule, uri kuri Km 200 uvuye ku murwa mukuru Juba.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, byasubiye mu magambo ya Brig Gen Leopold Kyanda ukuriye ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda.
Yagize ati “Twatekereje kujya i Juba kuvanayo abaturage ba Uganda 3 000 babujijwe guhunga n’imirwano, ariko umubare ushobora kwiyongera kuko n’umunyamahanga wese ushaka kuvayo turamufasha. Hari ndetse na bamwe mu bo muri Sudan y’Epfo bashaka guhunga igihugu cyabo.”
BBC
UM– USEKE.RW
1 Comment
Izi mpuhwe za UPDF ko ari nk’iza Bihehe?Ugirango aba basoda bazagaruka se?wapi!