Digiqole ad

S.Sudan: Abantu bataramenyekana barashe ku modoka y’ingabo za Uganda

 S.Sudan: Abantu bataramenyekana barashe ku modoka y’ingabo za Uganda

Ingabo za Uganda ubwo zajyaga muri Sudan y’Epfo

Abantu batazwi bitwaje intwaro barashe kuri imwe mu modoka z’ingabo za Uganda, UPDF kuri uyu wa kane ubwo zerekezaga muri Sudan y’Epfo mu gikorwa cyo gufasha abaturage ba Uganda bari i Juba gutahuka.

Ingabo za Uganda ubwo zajyaga muri Sudan y'Epfo
Ingabo za Uganda ubwo zajyaga muri Sudan y’Epfo

Imodoka yarashwe ni imwe mu makamyo yari atwaye abasirikare ba UPDF ubwo yari igeze ahitwa Pagiri, mu karere ka Magwi muri Leta ya Eastern Equatorial muri Sudan y’Epfo.

Nibura imodoka zibarirwa muri 40 zitwaye abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare bikomeye zagiye muri Sudan y’Epfo kubohora abaturage ba Uganda babuze inzira nyuma y’imirwaho hagati y’ingabo za Perezida Salva Kiir n’uwo bahanganye ukuriye inyeshyamba Dr Riek Machar wanabaye Visi Perezida.

Ingabo zagiye muri Sudan y’Epfo ziyobowe na Brig Gen Kayanja Muhanga uyobora Diviziyo ya Kane mu ngabo za Uganda.

Ikinyamakuru The Monitor kiavuga ko imodoka yari iyoboye izindi byayisabye guhagarara iminota 40 itegereje ko hamenyekana iby’icyo gitero.

Lt Hassan Kato, ushinzwe Ubuvugizi muri Diviziyo ya Kane mu ngabo za Uganda yemeje ayo makuru y’igitero ariko ntiyavuga byinshi ku byagikurikiye.

Ikinyamakuru The New Vision na cyo cyanditse kuri iyi nkuru y’uko ingabo za Uganda zambutse umupaka zijya muri Sudan y’Epfo, kivuga ko mu 2013, izi ngabo n’ubundi zari zoherejwe muri iki gihugu ubwo imirwano yuburaga ariko zijya kurwana ku ruhande rwa Salva Kiir.

Biteganyijwe ko izi ngabo zizamara iminsi itatu muri Sudan y’Epfo, ariko ngo hari umwe mu basirikare bashinzwe ubutasi wabwiye The New Vision ko hari bamwe mu ngabo za Uganda bazaguma muri Sudan y’Epfo.

Uyu musirikare abajijwe ku by’uko ingabo za Uganda zizaguma muri S.Sudan ngo yagize ati “Kubera iki bitabaho? Dufite ubushobozi bwo gufasha Leta ya Sudan y’Epfo, kandi na mbere twariyo.”

Ingabo za Uganda zategetswe kuva muri Sudan y’Epfo mu mwaka ushize wa 2015.

Imirwano mishya yongeye kubura mu cyumweru gishize yahitanye benshi abandi barakomereka. Ku wa gatanu nibwo Perezida Yoweri Museveni yategetse ko abaturage ba Uganda bananiwe kuva i Juba kubera imirwano, ingabo zigomba kujya kubashakira inzira no kubafasha gutaha.

Imodoka zibarirwa muri 40 na 50 z'ingabo za Uganda zagiye muri S.Sudan
Imodoka zibarirwa muri 40 na 50 z’ingabo za Uganda zagiye muri S.Sudan

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ese ubundininde wabahaye uburenganzira bwo kuvogera ubusugire bwa Sudani yepfo? Akumiro karagwira.

  • Ntabwo babarashe ahubwo iyobabarahira ubundi barikujya he?

  • Ariko nkawe igira ubwenge? Cg uratekereza cg uzi abantu bawe gupfa urebera ese ubifatira umwanya ukabitekerezaho cg arabaturage bawe wabatererena uri ntabwenge kabisa ese abo bapfirayo uzi uko bamerewe?
    Iwakurasira hejuru nibura amasasu akaguca kumutwe ariko ntagire icyo agutwara(yiminsi 4 barwanyeho last week) ibyo wavuze wamenya agaciro kabyo

Comments are closed.

en_USEnglish