*Aya mahembe y’inzovu afite agaciro ka miliyari 10 mu Shilling ya Uganda, *Uyu mugabo witwa Kayumba ahakana ibyo aregwa byo gucuruza amahembe y’inzovu binyuranyije n’amategeko. Umucuruzi w’Umunyarwanda witwa Emile Kayumba, afungiwe muri Gereza ya Luzira akekwaho gucuruza amahembe y’inzovu mu buryo buteme n’amategeko. Mu 2013, Ikigo gishinzwe Imisoro n’amahoro muri Uganda (URA) cyafashe ibice by’amahembe […]Irambuye
Bamwe mu basirikare b’u Burundi boherejwe mu butumwa bw’akazi mu bihugu bitandukanye birimo ibyo ku mugabane w’Uburayi na Afurika banze gusubira iwabo, bahitamo kwisabira ubuhungiro, batinya ko baramutse batashye bashobora kugirirwa nabi cyangwa bagafungwa nk’uko byagendekeye bamwe muri bagenzi babo. Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) itangaza ko abantu 14 barimo abasirikare n’abapolisi bo umu gihugu cy’u […]Irambuye
Uwahoze ari Visi Perezida muri Sudan y’Epfo, akaba akuriye inyeshyamba, Dr Riek Machar yabashije guhungira mu gihugu cyo muri Africa y’Iburasirazuba nk’uko abo mu nyeshyamba ze babivuga. Riek Machar yavuze mu murwa mukuru Juba, nyuma y’imirwano ikomeye mu kwezi gushize hagati y’ingo za Leta zishyigikiye Perezida Salva Kiir n’inyeshyamba ze. Umuvugizi wa Dr Riek Machar, […]Irambuye
*Minisitiri w’Ubutabera avuga ko ibi atari uguca inkoni izamba Nyuma y’ivugurura ry’itegeko rihana muri Turkey ryasohotse kuri uyu wa Gatatu, leta y’iki gihugu irateganya kurekura abantu basaga ibihumbi 38 bari bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Tayyip Erdogan. Ibi kandi bibaye mu gihe Perezida Erdogan yakunze gusabwa kenshi ko yaca inkoni […]Irambuye
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu muri Uganda, yemeje ko Kale Kayihura, Umuyobozi wa Polisi atazakurikiranwa mu nkiko nyuma yo kwanga kwitaba urukiko kubera ibyaha Polisi ayoboye iregwa byo guhutaza abatavuga rumwe na Leta. Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kampala, Aboubakar Jeje Odongo yavuze ko Umukuru wa Polisi atazakurikiranwa mu nkiko, nka we ubwe kubera ko ngo […]Irambuye
Amakuru ava i Burundi aremeza ko muri station icyenda zigurisha ibikomoka kuri Petrol mu mujyi wa Gitega wa kabiri muri icyo gihugu, nta gitonyanga cya Essence kiharangwa, gusa ngo gasoil yo iraboneka. Ku isoko ritemewe kugurwaho Essence, L 1 yageze ku mafaranga ibihumbi bine y’u Burundi (FBU 4 000). Iri bura rya Essence ryatangiye guteza […]Irambuye
Inyeshyamba z’Umutwe wa Kiyisilamu za Boko Haram zerekanye video igaragaza bamwe mu bigaga ku ishuri ry’abakobwa mu mujyi wa Chibok. Abakobwa bagera kuri 50 berekanywe bari kumwe n’umugabo ufite imbunda asaba ko abarwanyi bafashwe na Leta barekurwa kugira ngo n’abo bakobwa babe barekurwa, ndetse yavuze ko hari bamwe mu bakobwa bishwe mu bitero by’indege za […]Irambuye
Inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF zirwanya ubutegetsi bwa Uganda, zirakekwaho kwica abantu ku wa gatandatu tariki 13 Kanama 2016, nibura bagera kuri 36 biciwe mu gace kitwa Rwangoma, mu mujyi wa Beni uri muri Kivu y’Amajyaruru. Imirango itari iya Leta muri ako gace ivuga ko abaturage babonye umurongo w’inyeshyamba mu masaha y’ikigoroba zerekeza mu […]Irambuye
Abanyeshuri batandatu mu ishuri ry’abakobwa mu Burengerazuba bwa Kenya biravugwa ko bapfuye baguye mu mpanuka y’imodoka itwara abanyeshuri. Abanyeshuri bo mu ishuri Nyamagwa’s Girls School ry’ahitwa Kisii bishimiraga guhabwa imodoka nshya ya Bus itwara abanyeshuri. Amafoto yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abanyeshuri bishimye ariko nyuma byakurikiwe no gukora impanuka. Amakuru aravuga ko umwarimu n’umushoferi w’iyi […]Irambuye
*Yafashwe kubera umuntu watorotse gereza ashinjwa kwinjiza intwaro mu Burundi ngo azikuye mu Rwanda Umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Mpimba byatangiye kuvugwa ko yatawe muri yombi ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, bamwe bemeza ko yafashwe ku wagatanu nijoro, abandi bakavuga ko yafashwe kuwa gatandatu mu gitondo. Byavugwaga ko Gregoire Nimpagaritse yajyanywe mu buroko bw’inzego zishinzwe […]Irambuye