Zimbabwe: Pasiteri uvuye mu buroko yahamagariye abaturage kwigaragambya
Pasiteri Evan Mawarire uheruka gufungwa mu cyumweru gishize azira gutegura imyigaragambyo, yongeye gusaba abaturage gukomeza imyigaragambyo banga kujya ku kazi.
Mawarire yabwiye BBC ko abaturage bagomba kuguma mu ngo zabo ntibajye mu mirimo mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye ibikorwa bya ruswa, gukoresha umutungo wa Leta nabi n’ibura ry’akazi byugarije Zimbabwe, akavuga ko imyigaragabyo ari ngombwa ngo habeho impinduka.
Uyu Pasitori yarekuwe kuri uyu wa Gatatu ubwo urukiko rw’i Harare rwateshaga agaciro ibyaha aregwa byo gushishikariza abaturage kwigaragambya.
Past. Mawarire yatangiriye imyigaragambyo ye ku mbuga nkoranyambaga akangurira abaturage kujya mu mihanda bakamagana Leta ya Robert Mugabe ikoresha nabi umutungo w’igihugu.
Nyamara mu myigaragambyo iherutse amaduka menshi n’ibikorwa bitandukanye byakomeje gukora nk’uko bisanzwe.
Avuga ko iyi myigaragambyo itagenze neza nk’uko byari biteraganyijwe, ariko ngo ntibazacika intege.
Yagize ati “Imyigaragambyo yacu ni iy’amahoro. Kuguma mu rugo nibwo buryo bwiza kubera ko bitanyuranyije n’amategeko.”
Yongeraho ko UmunyaZimbabwe wese utaritabira iyi myigaragambyo bigaragaza kwanga icyerekezo cy’iterambere igihugu gikwiye.
Pasteri yasabye abaturage kwigumira mu rugo ubundi bakandikira Leta ubutumwa bugufi bayibwira ko hari ibyo barambiwe kandi ko bagomba kubikemura mu maguru mashya.
UWANYIRIGIRA Josiane
UM– USEKE.RW