Digiqole ad

Kenya: Impanuka yahitanye abanyeshuri batandatu b’abakobwa

 Kenya:  Impanuka yahitanye abanyeshuri batandatu b’abakobwa

Impanuka

Abanyeshuri batandatu mu ishuri ry’abakobwa mu Burengerazuba bwa Kenya biravugwa ko bapfuye baguye mu mpanuka y’imodoka itwara abanyeshuri.

Ibyishimo byahindutse icyunamo, Bus ikora impanuka bamwe mu banyeshuri barapfa
Ibyishimo byahindutse icyunamo, Bus ikora impanuka bamwe mu banyeshuri barapfa

Abanyeshuri bo mu ishuri Nyamagwa’s Girls School ry’ahitwa Kisii bishimiraga guhabwa imodoka nshya ya Bus itwara abanyeshuri.

Amafoto yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abanyeshuri bishimye ariko nyuma byakurikiwe no gukora impanuka.

Amakuru aravuga ko umwarimu n’umushoferi w’iyi Bus  na bo bapfiriye muri iyi mpanuka. Icyateje iyo mpanuka ntabwo kiramenyekana.

Amafoto ya kare abanyeshuri barimo bishimira ko babonye imodoka nshya yo kubatwara
Amafoto ya kare abanyeshuri barimo bishimira ko babonye imodoka nshya yo kubatwara

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish