Mu gihugu cy’U Burundi, Minitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu no kubaka gukunda igihugu, mu nama yagiranye n’amashyaka yemewe muri icyo gihugu, tariki ya 11 Ukwakira 2016, i Gitega bemeje ko Itegeko Nshinga rivugururwa rigaha amahirwe Perezida Pierre Nkurunziza yo kwiyamamaza ubuziraherezo. Imyanzuro y’iyi nama yari yagizwe ibanga, ariko iza gusohoka mu kinyamakuru kibogamiye ku butegetsi […]Irambuye
Africa y’Epfo na yo yatangije uburyo bwo kwivana mu bihugu byemeye kandi bisinya amasezerano ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC), nyuma y’ibindi bihugu nk’u Burundi. Amakuru aravuga ko ubuyobozi bwa Africa y’Epfo bwamaze kwandikira Umuryango w’Abibumbye (UN) buyimenyesha ko butagishaka kugendera ku mategeko ahana ya ruriya rukiko kuko ngo rubogama kandi rukibanda ku gukurikirana abayobozi b’ibihugu bya […]Irambuye
Ku wa gatatu mu Mujyi wa Goma habaye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana amasezerano yasinywe, yemerera Perezida Joseph Kabila kuguma ku butegetsi kugeza igihe amatora azaba. Abigaragambya bavuze ko Kabila bamuhaye ikarita y’umuhondo nko kumuburira ko agomba kuva ku butegetsi. Iyi myigambyo y’amahoro yateguwe n’abadashyikiye Perezida Joseph Kabila mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa […]Irambuye
Umwe mu bakobwa baherutse kwamburwa Boko Haram mu basaga 200 imaze iminsi yarashimuse, yavuze ko bigeze kumara ukwezi n’iminsi 10 batarya, batanywa. I Abuja, kuri iki Cyumweru, Gloria Dame w’imyaka 21 yashyize hanze amwe mu banga y’ibyabayeho ubwo bafatwaga n’umutwe w’Iterabwoba, Boko Haram. Muri ubu buhamya bwe, Dame wavugiraga abakobwa 21 baherutse kuvanwa mu maboko […]Irambuye
Guverinoma ya Malawi yatangaje ko perezida Arthur Peter Mutharika uheruka mu gihugu cye mu kwezi gushize mbere yo kujya mu nama y’Umuryango w’Abibumbye in New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika agaruka mu gihugu cye kuri iki cyumweru. Kuva yajya muri iyi nama ya UN muri Lera Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi gushize, […]Irambuye
Perezida wa Tanzania Dr. John Pombe Magufuli yasabye abayobozi bose ba Leta bari bagenwe kuzitabira ibirori byo gutambagiza umuriro w’ubwigenge (Mwenge wa Uhuru), bizaba kuri uyu wa gatanu tariki 14 Ukwakira mu karere ka Bariadi mu Ntara ya Simiyu, kutazabyitabira kandi abari bamaze guhabwa amafaranga ya ‘mission’ bakayasubiza. Itangazo ryasohowe ku wa gatatu tariki 12 […]Irambuye
Guverinoma ya Ethiopia yatangaje kuri iki cyumweru ko yinjiye mu bihe bidasanzwe bizamara amezi atandatu, ni nyuma y’ibikorwa byinshi by’urugomo n’imyigaragambyo mu gihugu byahitanye abantu bikangiza byinshi. Hailemariam Desalegn Minisitiri w’Intebe wa Ethtiopia yavuze ko binjiye mu bihe bidasanzwe nyuma yo kubiganiraho cyane n’Inama y’abaminisitiri kubera impfu nyinshi n’ibimaze kwangirika mu gihugu. Ethiopia imaze iminsi […]Irambuye
Leta y’u Burundi yatangaje ko icyo gihugu cyiteguye kuva mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) bitewe n’ibirego bishinjwa abayobozi bakuru. Uyu mwanzuro w’U Burundi ije nyuma y’amezi atandatu Umushinjacyaha muri ICC atangaje ko azakora iperereza ku mvururu zabaye muri iki gihugu zikagwamo abantu benshi. Visi Perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo yagize ati “Twiteguye kwirengera ingaruka zo […]Irambuye
Kuri uyu wa kane umutwe w’abarwanyi bagendera ku mahame ya Kisilam ba al – Shabaab batangeje ko bishe abaturage batandatu b’Abakirisitu mu mujyi wa Mandera uherereye mu majyaruguru y’uburarasirazuba bwa Kenya. Polisi ya Kenya yatangaje ko abo barwanyi bateye amagerenade banarasa urufaya rw’amasasu aho abaturage b’abakilisitu batuye, mu gihe bari basinziriye. Iki ni ikindi gitero […]Irambuye
Marcel Mombeka, wari Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Centrafrica (Central African Republic, CAR) yarashwe n’abantu batazi ahita yitaba Imana hafi y’ibiro bya Polisi mu murwa mukuru, Bangui. Mombeka yatemberaga n’umwana we w’imyaka 14 kuri uyu wa kabiri ubwo igitero cyabaga. Ubu bwicanyi bwaraye bubereye ahantu hatari umutekano uhagije hitwa PK5 District, byatumye habaho imirwano nyuma y’aho […]Irambuye