Umwe mu banyeshuri ba Kaminuza yatwawe n’abantu batazwi ubwo yazamuraga icyapa gisaba Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe kwegura, aho yatangaga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije kaminuza. Perezida Mugabe yatangaga impamyabumenyi ku banyeshuri ibihumbi barangije Kaminuza, mu ishuri ryitwa National University of Science of Technology, mu mujyi wa Bulawayo, mu majyepfo ya Zimbabwe, nibwo itsinda ry’abanyeshuri bakoraga […]Irambuye
Mbere imibare amakuru yavugaga ko abantu 200 bashobora kuba barohamye ariko iyi mibare iragenda ihinduka ku mpanuka yabereye ku nkombe za Libya. Carlotta Sami Umuvugizi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi, (UNHRC) yavuze kuri Twitter ko nibura abantu 239 hari ubwoba ko bababarohamye ubwo bari batwawe n’ubwato bubiri bukagira ibibazo mu Nyanja ya Mediterranee. Leonard Doyle […]Irambuye
*Ni ubwa mbere bibaye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara… Ku gicamunsi cyo kuri uyu Gatatu, mu bitaro bya ‘Kenyatta National Hospital’, itsinda ry’abaganga 58 bakoze igikorwa (Operation) cyo gutandukanya impanga z’abakobwa babiri bavutse bafatanye igice cyo hasi cy’uruti rw’umugongo. Igikorwa cyo gutandukanya aba bana bamaze imyaka ibiri bavutse, cyamaze amasaha 23. Iki gikorwa […]Irambuye
Ibikubiye mu iperereza ryakozwe rijyanye n’ibirego bya RUSWA biregwa Perezida wa Africa y’Epfo, Jacob Zuma byagiye ahagaragara, biravuga ko ruswa yariwe n’abayobozi bo ku rwego rwa Guverinoma. Muri iyi raporo, uwahoze afite umwanya wa Public Protector, Thuli Madonsela yagiriye inama Perezida Zuma gushyiraho Komisiyo y’ubutabera kuri iki kibazo bitarenze imisni 30. Jacob Zuma ashinjwa kugirana […]Irambuye
Niger – Imirwano yaturutse ku nka z’aborozi bazwiho guhora bimuka (aba-nomade) bo mu bwoko bwa’Aba-Fulani zoneye umuhinzi, yahitanye abantu 18, abandi 20 barakomereka. Iyi mirwano yabereye mu gace kitwa Bangui, gaherereye mu Majyepfo ya Niger, hafi y’umupaka w’icyo gihugu na Nigeria. Umuyobozi w’Akarere ka Bangui, Oumarou Mohamane yabwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters ko imirwano ijya […]Irambuye
Komisiyo y’igihugu y’Amatora muri Ivory Coast yamaze gutangaza ko mu matora yabaye ku cyumweru, abtoye Yego bemeza Itegeko Nshinga rishya bagera kuri 93.42%. Aya matora ariko yitabiriwe n’abantu bacye, kuko mubagombaga gutora hatoye 42.42% gusa, ariko na none bararuta 7% abatavuga rumwe na Leta bakekaga ko aribo gusa bazitabira amatora. Aya matora kandi yabaye ashyigikiwe […]Irambuye
Abarwanyi ba Al-Shabab bishe abaturage b’abasivili mu majyepfo y’Uburengerazuba bwa Somalia, mu mujyi wa Tiyeglow nyuma y’aho inyeshyamba ziwufashe zihasimbura abasirikare ba Ethiopia bacyuwe ku wa gatatu. Al-Shabab yashinjaga abo bagabo babiri gukorana n’ingabo za Ethiopia n’ingabo za Leta ya Somalia. Amakuru aravuga ko imiryango myinshi yahisemo guhunga umujyi wa Tiyeglow nyuma yo gufatwa na […]Irambuye
Kuri uyu wa 25 Ukwakira, igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi abasore babiri bahungabanyaga umutekano bagerageza kwinjira muri Ambasade ya Amerika I Kampala ngo bahakorere ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump uri guhatanira kuba perezida wa Amerika mu matora ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa Ugushyingo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, abasore batanu bibumbiye mu […]Irambuye
Ubwicanyi bwibasiye abatari Abasilamu bwahitanye abantu 12 mu nzu y’icumbi (Guest House) mu gace ka Mandera mu majyaruguru ya Kenya hafi ya Somalia. Ubu bwicanyi bwabaye mu gicuku cyo kuri uyu wa kabiri bivugwa ko bwakozwe na Al Shabab. Umuyobozi wa Police mu gace ka Mandera yabwiye Al Jazeera ko abarwanyi ba Al Shabab bo muri […]Irambuye
Igisirikare cyo muri Congo Kinshasa kuri uyu wa mbere cyatangaje ko cyafashe umwe mu bayobozi bakuru b’inyeshyamba za FDLR, akaba ari uwitwa Col Habyarimana Mucebo wiyitaga Sofuni. Ingabo za Leta muri Congo Kinshasa, (FARDC) zatangarije AFP, ko umusirikare ufite ipeti ryo hejuru muri FDLR yafatiwe mu gace ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko byatangajwe na […]Irambuye