Niger: Imirwano hagati y’abahinzi n’aborozi yahitanye 18
Niger – Imirwano yaturutse ku nka z’aborozi bazwiho guhora bimuka (aba-nomade) bo mu bwoko bwa’Aba-Fulani zoneye umuhinzi, yahitanye abantu 18, abandi 20 barakomereka.
Iyi mirwano yabereye mu gace kitwa Bangui, gaherereye mu Majyepfo ya Niger, hafi y’umupaka w’icyo gihugu na Nigeria.
Umuyobozi w’Akarere ka Bangui, Oumarou Mohamane yabwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters ko imirwano ijya kurota yatewe n’aborozi b’Aba-nomade bakubise umuhinzi.
Yagize ati “Aborozi b’Aba-nomade barwanye n’umuhinzi baramukomeretsa. Uwo mworozi yajyanywe ku kigo nderabuzima, hanyuma imirwano itangira ubwo.”
Imirwano nk’iyi ishyamiranye aborozi b’Aba-nomade n’abahinzi ariko si ikintu gishya muri Afurika kuko mu bihugu binyuranye, abahinzi n’aborozi bakunze gushyamirana akenshi bapfa ko aborozi bonesheje imirima y’abahinzi.
UM– USEKE.RW
2 Comments
muranteye inaha ko ntanka igenda munzira ….ntanka ku gasozi zose mu biraro……zarashize …….niba nabo bafite ibyo bapfa twe turapfa ubusa !!!!!!!!
@kiki
uzi icyo turi gupfa ngo kigeli azatabarizwa heee????
Comments are closed.