Digiqole ad

Ivory Coast: 93% batoye ‘Yego’ bemeza Itegeko Nshinga rishya

 Ivory Coast: 93% batoye ‘Yego’ bemeza Itegeko Nshinga rishya

Perezida Alassane Ouattara mu bukangura mbaga bwo gusaba abantu gutora Yego, none baranamwumviye batora Yego ku kigero cyo hejuri.

Komisiyo y’igihugu y’Amatora muri Ivory Coast yamaze gutangaza ko mu matora yabaye ku cyumweru, abtoye Yego bemeza Itegeko Nshinga rishya bagera kuri 93.42%.

Perezida Alassane Ouattara mu bukangura mbaga bwo gusaba abantu gutora Yego, none baranamwumviye batora Yego ku kigero cyo hejuri.
Perezida Alassane Ouattara mu bukangura mbaga bwo gusaba abantu gutora Yego, none baranamwumviye batora Yego ku kigero cyo hejuri.

Aya matora ariko yitabiriwe n’abantu bacye, kuko mubagombaga gutora hatoye 42.42% gusa, ariko na none bararuta 7% abatavuga rumwe na Leta bakekaga ko aribo gusa bazitabira amatora.

Aya matora kandi yabaye ashyigikiwe na Guverinoma ya Perezida Alassane Ouattara, ariko ku rundi ruhande abatavuga rumwe na Leta bagiye mu mihanda kenshi bayamagana kugeza no ku munsi w’amatora.

Abatavuga rumwe na Leta bashinja Perezida Alassane Ouattara ko yashyizeho iri tegeko nshinga rishya, kugira ngo abone uko ategura uzamukurikira nava ku butegetsi.

Mu mpinduka iri Tegeko Nshinga rishya rya Ivory Coast rizanye harimo ko umuntu wiyamamariza kuba Perezida w’iki gihugu agomba kuba avuka ku babyeyi bombi b’Abanya- Ivory Coast kavukire.

Indi mpinduka ikomeye ni ugukuraho imbogamizi y’imyaka 75 uwiyamamariza kuba Perezida agomba kuba atarengeje.

Perezida Ouattara ufite imyaka 74 ubu, azajya kurangiza manda ye ya kabiri arengeje imyaka 75 yateganywaga n’Itegeko Nshinga ryari risanzwe.

BBC dukesha iyi nkuru, iravuga ko mubatavuga rumwe na Ouattara harimo abakeka ko yaba ashaka kuguma ku butegetsi, ariko bidashoboka kuko n’Itegeko Nshinga rishya ritemera manda ya gatatu, bivuze ko atakongera kwiyamamaza.

Iri tegeko nshinga rishya kandi rirashyiraho Umutwe mushya wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu utabagaho, ndetse Perezida akazashyiraho 1/3 cy’abo ba Senateri. Rigashyiraho kandi umwanya wa Vice-Perezida wa Repubulika utabagaho.

Iri Tegeko Nshinga rishya kandi ryakuyeho icyari kimaze gufatwa nk’ingengabitekerezo ishingiye ku madini, politike, uturere n’ibindi byatandukanyaga Abanya-Ivory Coast kizwi nka “Ivoirite”. Imyumvire yagiye mu gihe cy’ubukoloni mu myaka ya za 1940, itandukanya Abanya-Ivory Coast ba nyabo n’abandi, ariko ubu ngo ikaba yari imaze kuba ingengabitekerezo ikomeye ikoreshwa cyane n’abiyita Abanya-Ivory Coast ba nyakuri.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish