Kenya: Abaganga 58 batandukanyije abana b’impanga bavutse bafatanye
*Ni ubwa mbere bibaye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu Gatatu, mu bitaro bya ‘Kenyatta National Hospital’, itsinda ry’abaganga 58 bakoze igikorwa (Operation) cyo gutandukanya impanga z’abakobwa babiri bavutse bafatanye igice cyo hasi cy’uruti rw’umugongo. Igikorwa cyo gutandukanya aba bana bamaze imyaka ibiri bavutse, cyamaze amasaha 23.
Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, cyafashe igihe kitari gito, gikorwa n’abaganga b’inzobere.
Muri Nzeri, 2014, umugore witwa Caroline Mukiri wo muri iki gihugu cya Kenya yibarutse abana b’impanga bafatanye ku ruti rw’umugongo bigatuma aba bana bakoresho umuyoboro umwe usohora umwanda ukomeye.
Aba bana bavutse bafatanye kuri iki gice, bamaze imyaka ibiri mu bitaro bya ‘Kenyatta National Hospital’ bafashwa n’imashini kugira ngo bakure, n’amagufa yabo akure kugira ngo bakorerwe iki gikorwa (operation) cyo kubatandukanya.
Inzobere z’abaganga 58 bakoze iki gikorwa, bakoreshe amasaha 23 kugira ngo babashe gutandukanya aba bana, Blessing na Favour. Iki gikorwa cyarangiye mu masaaha ya saa kumi nimwe (05h00) za mu gitondo.
Umubyeyi w’aba bana, Caroline Mukiri wakiranye ubwuzu iki gikorwa, yabwiye Itangazamakuru ko ashimira aba baganga bakoze aka kazi katoroshye.
Ati “ Ubu noneho nshobora guseka, ndashima Imana n’iri tsinda ry’abaganga. Ndishimye cyane kuko abana banjye batakibaho ku bufasha bw’imashini ubu barahumeka ubwabo badafashijwe n’amamashini.”
Kenyatta National Hospital kandi ngo ntabwo izishyuza umuryango wa Blessing na Favour ifaranga na rimwe kuva aba bana bagezwa muri ibi bitaro kuwa 5 Nzeri 2014.
Umuyobozi w’ibitaro yashimiye itsinda ry’aba baganga kuko ngo iki gikorwa gikozwe bwa mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Nairobi News
UM– USEKE.RW
9 Comments
YOOOO MANA WE URI UMUNYEMBARAGA URUTA ABANDI BOSE NANJYE NDISHIMYE KU BW’ABA BANA WE MBEGA UKUNTU IMANA ITANGAJE
Nanjye nshimye Imana ikoresheje aba baganga kugira ngo aba bana batandukane,Uwiteka yagiye atanga impano kugira ngo zifashe umwana wumuntu,kandi mboneyeho gushimira Kenyatta National Hospital’yo yemeye gukoreshwa nImana ikita kuri aba bana nta kiguzi iciye ababyeyi babo Imana mwese mwagize uruhare kuri aba bana uwiteka abahe umugisha.
Mbega inkuru nziza….. ni ibintu bishimishije.
Mana uri mwiza
Mana uri mwiza
Amen amen!!!Imbaraga zi IMANA.nabitwa ko batabyara hari igihe kigera bakabyara……!!!ntacyo Imana idashobora
Habwa icyubahiro n amshimwz Nyagasani nyaguhora ku ngoma
oooooh MG mbega ukuntu ari twizaa!! Mana uhabwe icyubahiro kenyan ndabemera muzi ibintu kweri!!
ibi nibitangaza kandi birerekana ko na Abanyafurika bashoboye kandi ko Imana iyo itanga impano n Ubwenge itarobanura kubutoni
Comments are closed.