Nigeria: Abasaga 100 baguye mu ruhererekane rw’ibitero
Mu gihugu cya Nigeria abantu bagera ku 100 baguye mu ruhererekane rw’ibitero byibasiye uduce dutatu two mu gihugu hagati mu makimbirane ashyamiranyije abaturage. Aya makuru yatangarijwe ku cyumweru tariki ya 16 Werurwe ibiro bitara amakuru AFP n’abayobozi b’ahabereye ubwo bwicanyi.
Ibitero byatangiye mu ijoro ryo kuwa gatanu mu masaha ya saa 11h00. Abantu bitwaje intwaro zirimo imbunda n’imihoro bagera kuri 40 bateye uduce dutatu aritwo Angwan Gata, Chenshyi na Angwan Sankwai, turi mu karere ka Kaura, mu majyepfo ya leta ya Kaduna, muri km 200 z’umurwa mukuru Abuja.
Nk’uko byatangajwe n’umwe mu badepite bahagarariye ako karere, Yakubu Bitiyong, ngo ibitero byabaye ubwo abaturage bari biryamiye.
Depite Yakubu Bitiyong yatangarije AFP ko abapfuye barashwe cyangwa bagatwikirwa mu nzu zabo. Abo bantu bitwaje intwaro batwitse inzu ndetse barazisahura, uyu mudepite abuga ko ibyo bitero nibura byaguyemo abantu 100.
Gusa umubare ushobora kwiyongera kuko hari imirambo ikomeje gutoragurwa. Ibi byatumye umuyobozi wa leta ya Kaduna, ariwe Ramalan Yero asubika uruzinduko yari kugirira mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Leta ya Kaduna, yirinze gutangaza aba bihishe inyuma y’icyo gitero ariko abaturage barashinja aborozi ba mu bwoko bw’aba Peuls biganjemo ab’idini ya Islam.
Amajyepfo ya leta ya Kaduna arangwa n’umutekano muke, ushingiye ku makimbirane hagati y’amoko ahatuye. Ibindi bitero nk’ibi biheruka kuba hagati y’abahinzi n’abarozi muri leta ya Katsina, abantu basaga 69 bahasize ubuzima.
Kimwe mu bitera amakimbirane ni imvururu zishingiye ku butaka. Ubwoko bw’aba Peuls bwinubira ko nta butakana buhagije bufite bwo kororeho amatungo yabo.
Umuyobozi ukuriye abandi ba Guverineri ba za leta zose muri Nigeria, asaba ko Guverinoma nkuru y’icyo gihugu yagira icyo ikora mu kurangiza ayo makimbirane nk’uko yabitangaje ku cyumweru.
Yasabye ko abaturage bahora bimuka (nomades) cyane biganjemo aborozi, bahabwa ahantu ho kororera amatungo yabo bakahaba ku buryo buhoraho.
Uretse ipfu ziterwa n’amakimbirane hagati y’abaturage, hari n’ibitero bihoraho by’umutwe wa Boko Haram ugizwe n’inyeshyamba zigendera ku mahame akarishye y’idini rya Islam na byo bidahwemo kugarika ingogo aho muri Nigeria.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ese google byanze gute namwe yaba yabananiye