Digiqole ad

Kenya- Polisi yataye muri yombi abaterabwoba

Ku mugoroba w’ejo, Polisi y’igihugu cya Kenya ikorera ku cyambu cya Mombasa yatangaje ko yafashe abantu babiri batwaye ikamyo irimo bombe ibyiri zihishe mu mizigo.

Polisi ya Kenya yasanze muri iyi kamyo harimo bombe ebyiri ba telefone igendanwa
Polisi ya Kenya yasanze muri iyi kamyo harimo bombe ebyiri na telefone igendanwa

Nk’uko tubikesha BBC, abafashwe babiri umwe ni Umunyakenya undi ni Umunyasomaliya bakaba biyemereye ko bashakaga guturikiriza biriya bisasu ahantu hatatangajwe.

Umuyobozi w’ibiro by’iperereza bya Polisi ya Kenya mu gace ka Mombasa , Henry Ondiek avuga ko nubwo bataramenya neza aho aba bagabo bashakaga gutera aya mabombe, ngo babafashe nyuma yo kubona  amakuru ko hari igitero cyategurwaga ahantu runaka.

Ati “Tumaze kubimenya twabaguye gitumo turabafata.”

Polisi ya Kenya yatangaje ko basanze ziriya bombe ziri kumwe na Telefone igendanwa, ikongeraho ko iyi telephone yari iyo kuzifashishwa mu guturitsa ziriya bombe.

Kubera ibitero by’ibyihebe bya Al Shabab byagabwe mu isoko rinini rya Westgate muri Nairobi mu mpera z’umwaka ushize, inzego z’umutekano z’iki gihugu zirakorana ingufu mu kuburizamo igikorwa cyose cy’iterabwoba.

Igitero cya Westgate cyahitanye abantu 69 gikomeretsa abandi benshi. Abayobozi ba Al Shabab bavuze ko Kenya igomba kwitegura ibitero byinshi kurushaho niba idakuye ingabo zayo muri Somaliya.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish